skol
startimes

Reba Amafoto Adasanzwe agaragaza mu bihe bitandukanye uburyo Barack Obama yakundaga gusabana ubwo yari Perezida akaba n’inshuti y’abana[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 7367

Barack Hussein Obama ni umunyapolitiki w’umunyamerika yabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu 2009 kugeza 2017.


Obama ni Umunyamuryango w’ishyaka riharanira demokarasi muri Amerika, niwe mwirabura wambere ukomoka muri Afurika wakoze amateka akayobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mubihe bye, Obama yarakunzwe cyane ndetse kugeza n’uyu munsi hari abakigaragaza ko bamukumbuye muri White House.

Obama ni umwe muba perezida ba Amerika, bagiye bagaragaza gusabana kudasanzwe n’abaturage yayoboraga, by’umwihariko akaba inshuti y’abana, nkuko byakunze kugaragara akina nabo ndetse yagiraga n’igihe akabakirira muri White House.

Aya ni amafoto atandukanye yakusanyijwe nuwahoze ari umufotogarafe wa Obama, babanye mugihe cyose uyu mugabo yari Perezida, aya mafoto agaragaza uburyo Obama yakundaga kwishimana kandi atishisha n’abantu batandukanye abagaragariza ko abishimiye.

Barack Obama ni umugabo wubatse, muri Kamena 1989, Obama yahuye na Michelle Robinson ubwo yakoraga mu kigo cy’amategeko cya Chicago cya Sidley Austin.

Robinson yahawe amezi atatu nk’umujyanama wa Obama muri icyo kigo. Batangiye gukundana byeruye mu 1991, bashyingirwa ku ya 3 Ukwakira 1992.

Kuri ubu bafitanye abana babiri b’abakobwa, Malia Ann, yavutse mu 1998, akurikirwa na wa kabiri, Natasha (“Sasha”), mu 2001.




















Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aho Joe Biden ari burahirire i Washington impande n’impande hagabwe Ingabo...

Muri Washington aharibuze kubera umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya...
20 January 2021 Yasuwe: 5362 0

Muri Tanzania abagabo barashinjwa gucura abana babo amashereka

Mu Ntara za Iringa na Shinyanga mu Majyepfo y’Iburengerazuba mu gihugu cya...
19 January 2021 Yasuwe: 7015 0

Perezida Museveni yahishuye ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje abo...

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu...
19 January 2021 Yasuwe: 7417 0

Donald Trump yasebeje anatuka ibitutsi biteye isoni Nelson Mandela ndetse...

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yamaganye icyo yise...
19 January 2021 Yasuwe: 10812 1

Umupolisikazi w’uburanga buhebuje yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe...

Umupolisikazi wo mu gihugu cya Kenya yavugishije abagabo batari bake ubwo...
18 January 2021 Yasuwe: 9002 2

Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara

Nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo, umuryango wa Bobi...
18 January 2021 Yasuwe: 4659 0