skol
fortebet

Reba bimwe mu byaranze inzira y’urugendo rwa Politike,Perezida Uhuru Kenyatta

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Uhuru Muigai Kenyatta yavutse ku ya 26 Ukwakira 1961 ni umunyapolitiki wo muri Kenya akaba na Perezida wa Repubulika ya Kenya muri iki gihe. Yabaye Umudepite wa Gatandu y’Amajyepfo kuva 2002 kugeza 2013. Kugeza ubu, ni umunyamuryango akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya Jubilee muri Kenya.

Sponsored Ad

Uhuru mbere yari yarifatanije n’ishyaka rya Kenya Africa National Union (KANU) mbere yo kwinjira mu ishyaka rya The National Alliance (TNA), amwe mu mashyaka yunze ubumwe yiyamamarije kongera gutorwa mu gihe cy’amatora rusange yo mu 2017.

Ni umuhungu wa Jomo Kenyatta, perezida wa mbere wa Kenya Nyina yari umugore wa kane wa Jomo , yitwaga Mama Ngina Kenyatta. Yashakanye na Margaret Gakuo Kenyatta kuva mu 1991. Bafitanye abana batatu: Jomo, Jaba na Ngina Kenyatta. Uhuru yongeye gutorerwa manda ya kabiri akaba ari nayo ya nyuma mu matora rusange yo muri Kanama 2017, yatsinze 54% by’amajwi ya rubanda.

yatangajwe ku mugaragaro kuri televiziyo y’igihugu na Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora n’imbibi (IEBC) Bwana Wafula Chebukati. Icyakora, amatora ya Uhuru yamaganwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya n’umunywanyi we mukuru, Raila Odinga.

Ku ya 1 Nzeri 2017, urukiko rwatangaje ko amatora atemewe kandi rutegeka ko amatora mashya ya perezida aba mu minsi 60 uhereye umunsi icyemezo cyatangiriye. Amatora mashya ya perezida yabaye ku ya 26 Ukwakira, aratsinda, abitabiriye amatora bari 39%.

Uhuru ni umuhungu wa Jomo Kenyatta, waharaniye ubwingenge bwa Kenya akaba na perezida wa mbere wa republika ya Kenya (kuva 1964–1978), hamwe n’umugore we wa kane, Mama Ngina Kenyatta. Umuryango we ukomoka muri Kikuyu.

yiswe Izina “Uhuru” rikomoka ku ijambo ry’igiswahiri risobanura “umudendezo”, yaryiswe igihe Kenya yaritegereje kwi genga. Uhuru yize ishuri rya St Mary i Nairobi. Hagati ya 1979 na 1980, yakoze kandi muri banki y’ubucuruzi ya Kenya.

Yize ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Mariya, Uhuru yagiye kwiga ibijyanye n’ubukungu, ubumenyi bwa politiki na guverinoma muri kaminuza ya Amherst muri Amerika. Amaze kubona impamyabumenyi, Uhuru yasubiye muri Kenya, maze atagiza isosiyete Wilham Kenya Limited, yoherezaga mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Uhuru yatorewe kuba mu nteko Ishinga Amategeko mu 2001, aba Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze ku butegetsi bwa Perezida Daniel Arap Moi , nubwo atari inararibonye muri politiki, yatoneshejwe na Moi nk’umusimbura. Kenyatta yiyamamarije kuba umukandida wa KANU mu matora ya perezida mu kuboza 2002, ariko yatsinzwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Mwai Kibaki ku majwi menshi.

Nyuma yaje kuba Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko. Yashyigikiye Kibaki kongera gutorwa mu matora ya perezida yo mu Kuboza 2007, agirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze na Kibaki muri Mutarama 2008, mbere yo kuba Minisitiri w’intebe wungirije na Minisitiri w’ubucuruzi muri Mata 2008 mu rwego rwa guverinoma ihuriweho.

Nyuma, Kenyatta yabaye Minisitiri w’imari kuva mu 2009 kugeza 2012, mu gihe yari Minisitiri w’intebe wungirije. Yashinjwaga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kuba yarakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu bijyanye n’urugomo rw’amatora yo mu 2007, yeguye kuri Minisitiri w’imari ku ya 26 Mutarama 2012. Yatorewe kuba Perezida wa Kenya mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Werurwe 2013, atsinda Raila Odinga ku bwiganze buke.

Mu mwaka wa 2013, Uhuru Kenyatta yatorewe kuba perezida wa 4 muri Kenya hamwe na mu genzi we William Ruto . Uhuru na Ruto batsinze amatora ku majwi 50.07%, aho bahanganye cyane, na Raila Odinga na mugenzi we Kalonzo Musyoka wo mu ihuriro ry’ivugurura na demokarasi bagize 42%.

Raila Amolo Odinga yavuguruje ibyavuye mu matora mu Rukiko rw’Ikirenga ariko rwemeza ko amatora ya Uhuru yari afite ishingiro kandi ko amakosa nk’ayariho atagize icyo ahindura ku myanzuro ya nyuma. Uhuru Kenyatta rero yarahiriye kuba perezida ku ya 9 Mata 2013.

Uhuru yiyamamarije kuba perezida mu matora yabaye ku ya 4 Werurwe 2013 maze agira amajwi 6.173.433 (50.03%) ku majwi 12.338,667. Kubera ko ibi byari hejuru ya 50% hiyongereyeho ijwi 1, yatsinze amatora mu cyiciro cya mbere bityo yirinda kwiyamamariza hagati y’abakandida babiri ba mbere. Yatangajwe rero nka Perezida wa kane wa Repubulika ya Kenya na komisiyo yigenga ishinzwe amatora n’imipaka (IEBC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa