skol
fortebet

Reba ibihugu 10 uburaya bwemewe n’amategeko

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uburaya ni umwe mu mirimo ya kera cyane ku isi kandi umaze igihe kitari gito ubungubu, ufatwa nk’uguhitamo akazi kwangwa kandi kuaze kugwa.nk’ihitamo ry’umwuga. Ibihugu bimwe na bimwe byashyizeho amategeko agenga uburaya, biha abakora aka kazi ubuzima bwiza n’imibereho myiza.

Sponsored Ad

Ariko ikintu kimwe wamenya n’uko uburaya bumwe bubaho kandi buzakomeza kubaho nubwo bwabuzwa kandi ntibwemerwe n’amategeko.

Ibihugu bimwe bihitamo kubuza burundu ibyo bikorwa, mu gihe ibindi bihugu byagerageje kubigenga, biha abo bakora imibonano mpuzabitsina muri ubwo buryo ubuzima n’imibereho myiza.

Dore bimwe mu bihugu uburaya bwemewe.

1. Finlande

Uburaya bwemewe muri Finlande, ariko kugurisha no kugura imibonano mpuzabitsina kumugaragaro ntibyemewe, kimwe no kugura cyangwa gutereta uwahohotewe.

Gukorera iyi mirimo mmuhanda birabujijwe ariko abakiriya bose baraboneka binyuze kuri enterineti hamwe n’iyamamaza ryihariye. Usibye kugabanuka kw’abakozi bakorera mu mihanda, urubuga rwa interineti rwanagize uruhare mu kwiyongera kw’abakora imibonano mpuzabitsina bunyamwuga b’abanyamahanga bakorera muri Finilande binyuze mu kwamamaza no muri salle ya massage.

2. Costa Rika

Uburaya bwemewe n’amategeko muri Costa Rika. Mu byukuri, ni umwuga usanzwe. Ibibazo bihari ni ibikorwa bijyanye n’uburaya bugenzurwa n’abantu (pimpings) kuko butemewe, amatsinda agurisha indaya ntiyemewe, kandi hariho n’ikibazo kinini kijyanye n’uburaya bw’abana no gucuruza abantu.

Ikibabaje ni uko Costa Rica ari inzira nyabagendwa kandi igana ku bagore n’abana bagurishwa hagamijwe kubakoreshwa imibonano mpuzabitsina.

3. Nouvelle-Zélande

Uburaya buremewe muri Nouvelle-Zélande kuva mu 2003. Hariho n’amazu akorerwamo uburaya afite uruhushya rwo gukora byemewe n’amategeko rusange y’ubuzima rusange n’akazi, bivuze ko abakozi babona inyungu z’imibereho kimwe n’abandi bakozi.

4. Otirishiya

Uburaya bwemewe rwose muri Otirishiya. Indaya zisabwa kwiyandikisha, gukora ibizamini by’ubuzima buri gihe, kuba ufite imyaka 19 cyangwa irenga no kwishyura imisoro.

5. Bangladesh

Usibye uburaya bw’abagabo, ibindi byose biremewe. Bangladesh ifite ikibazo gikomeye cyo gucuruza abana na ruswa. Abantu bacuruza ingaya no gutunga amazu y’akorerwamo uburaya nabyo biremewe.

6. Danemark

Muri Danimarike, uburaya bwemewe mu 1999, cyane kubera ko abayobozi bashakaga gukurikirana no kugenzura uru ruganda. Ikigaragara ni uko bumvaga byari koroha biramutse bibaye ku mugaragaro kuko burigihe byorohera abapolisi kugenzura ubucuruzi bwemewe n’amategeko kuruta ubucuruzi butemewe.

Ibikorwa by’abandi-nko guhatira, kugura, gucuruza, no gusaba abana bato byo biracyabujijwe..

7. Canada

Canada nta tegeko ribuza guhana igitsina n’amafaranga rihari; gusimba cyangwa gutunga indaya nicyo kibazo. Biremewe kuba ukora akazi ko kugurisha mibonano mpuzabitsina, ariko ntibyemewe kugura serivisi zimibonano mpuzabitsina.

Birabujijwe kandi kwamamaza ku mugaragaro ibicuruzwa byawe nk’indaya.

8. Ubudage

Mu Budage habarurwa indaya zigera ku 400.000. Uburaya buzana hafi miliyari esheshatu z’amayero buri mwaka hamwe n’abakiriya bagera kuri miliyoni 1.2.

Birumvikana ko guverinoma ifata igice cy’amafaranga yinjira aturutse mu buraya kugira ngo igire uruhare mu mibereho myiza y’abaturage kandi ngo abakora imibonano mpuzabitsina bunyamwuga bafite pansiyo, ubwishingizi bw’ubuzima, akazi gasanzwe k’amasaha 40, kandi bahitamo kwinjira mu mashyirahamwe y’abakozi bakora imibonano mpuzabitsina. N’ubwo ari amategeko yo mu gihugu hose, buri mujyi ufite uburenganzira bwo guhagarika uburaya mu karere kabo.

9. Ubugereki

Mu Bugereki igihe cyose urengeje imyaka 21, wiyandikishije kandi utwara ikarita y’ubuvuzi ivugururwa buri byumweru bibiri, ushobora gukora ibintu byinshi ariko bitarimo gucuruza abantu n’ibitsina.

Amazu akorerwamo uburaya aremewe ariko gucuruza indaya ntibyemewe.

10. Colombia

Biremewe gukora akazi k’uburaya muri Colombia, nubwo gucuruza indaya bitemewe..Uburaya bwamamaye cyane mumijyi nka Cartagena na Barranquilla.

Ibitekerezo

  • Uburaya buriho kuva na kera.Ariko muli iyi minsi birakabije cyane.Gusambana bireze ku isi hose kurusha kera.Ubu noneho abantu baryamana na Robots z’ingore,babanje gutanga amafaranga menshi.

    Uburaya bweze ku isi yose kurusha kera.Ubu noneho basigaye baryamana na Robots z’ingore babanje kuriha amafaranga menshi.Bihuje nuko ijambo ry’Imana rivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda "ibinezeza" kurusha Imana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa