skol
fortebet

Reba inkuru yakoze ku mutima abantu benshi y’umugabo n’umugore b’abasazi bashakanye imyaka 22 yose banabyarana abana 3

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi yatangaje uburyo yakozwe ku mutima n’inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umugore b’abasazi bashakanye imyaka 22 yose banabyarana abana 3.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru irambuye, Samade yari yararangije muri kaminuza ya Nigeriya aho yize ibijyanye fiziki (applied physics). Mbere yuko asara, Samade yari umufana wa buri muturage k’ubushobozi bwe n’ubuhanga. mu kubyina n’ijwi riryoheye amatwi ntibyashoboraga kwirengagizwa n’abahisi n’abagenzi, arabyina ndetse akanaririmba adafite ibikoresho bya muzika, abamuteze amatwi bakamureba bifuza ko yaba atarasaze kubera umunezero yabahaye.

Ubuzima bwe bw’urukundo no gushakana na Cynthia, umugore nawe w’umusazi mu gace babagamo byari ishyari ku bashakanye benshi.

Samade na Cynthia babanye imyaka 22 yose mu bwubako bwabo bari barashinze munsi y’ikiraro kizwi cyane ku masangano ya Orile. Hariho inshuro nyinshi abaturage bababonye batongana ariko nta muntu n’umwe uzi uko bakemuraga izo ntonganya.

Kubwamahirwe Samade na Cynthia ntibavuga ururimi rumwe. Mu gihe Samade yakomokaga mu mudugudu umwe, Cynthia yakomokaga mu burasirazuba bw’igihugu. Babanye imyaka 22 nta gutandukana igihe kirekire.

Ukuntu bemeye kubana nk’abashakanye banakabyarana abana 3 n’ibanga buri muntu yibaza, ntawe urashobora kurivumbura. Babaga nzu imwe, nta soko ryinjiza bari bafite uretse gusabiriza, mu bwumvikane buke bafiteku bw’ibisazi, nta bajyanama, ntibigeze bitabira amasomo y’abashakanye, nyamara bashoboye kubana imyaka 22 yose nta nkomyi.

Samade na Cynthia bari Romeo na Juliet kw’Isi yabo, bihuye neza buzuzanya. Abasazi ariko bishimanaga hamwe mu bumwe bwabo. Bakunzwe kubonwa basomana cyane, bahoberana, kandi basangira ibihe by’urukundo hamwe muri ako gace bari batuyemo.

Basangiye ibintu byose bahuriyeho, bageraga hamwe, bakina hamwe, basangira hamwe, bashimisha abashyitsi babo hamwe, rimwe na rimwe bakarwana, bamwenyura hamwe nibindi. Samade na Cynthia bari icyitegererezo cy’abantu bakundana badahuje. Iyo bataba abasazi, bari gutsindira igihembo cy’umwaka cya couple nziza.

Isomo muri iyi nkuru y’urukundo rwa Samade na Cynthia niyi:

Niba umusazi ashobora gukomeza umubano w’urukundo, ufite ubwenge yakagombye gukora neza kurushaho.

Ku bw’amahirwe, abashakanye benshi bafite ubwenge kandi batekereza neza bashobora kuguma hamwe nk’umugabo n’umugore kugera ku myaka 10 badatanye cyangwa batandukane burundu, nyamara bafite uburyo bwiza bwo kubaho, bafite aho kuba heza, ibiryo byiza, uburezi bwiza, ubufasha bw’umwuka wera, ubukungu n’ibindi.

Amateka y’uyu mugabo n’umugore b’abasazi yanteye inkunga mu gihe nakuraga muri uyu mudugudu nk’umuhungu muto. kuri ibyo, nagiranye isezerano n’uwiteka ko nzagirana umubano wifuzwa na bose n’uwo tuzashyiniranwa. Ubwo nari mfite imyaka 17, nibwiye ubwanjye ko “niba umusazi ashobora kubikora, nshobora kubikora neza kuko mfite ubushobozi kumurusha”.

Ku bw’amahirwe macye, Samade yapfuye ku ya 24 Nyakanga 20… Cynthia na we apfa ku ya 3 Nzeri uwo mwaka, nyuma y’amezi macye yo kwiheba no kwigunga. Abana babo bahise babona imiryango yo kubarera, imiryango 3 itandukanye ubuzima bwabo bwakozwe ku mutima n’ubu bumwe bw’urukundo bw’ aba basazi bashakanye.

Ibitekerezo

  • Ntago bakoresha ijambo abasazi bakore “ abafite uburwayi bwo mumutwe”

    Ahaaaa axyiba abantu bameze nkuriya isi yaba nziza
    Cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa