skol
fortebet

Reba ubuzima butangaje bwa Joseph Kabila abayemo bugereranwa n’ubwato bwa Noah

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa 24 Mutarama 2019 ni umunsi wanditse amateka mashya kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo Perezida wa gatanu, Félix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora, agahererekanye ubutegetsi mu mahoro na Joseph Kabila.

Sponsored Ad

Ni intangiriro y’urugendo Kabila yatangiye ariko yamaze igihe kirekire aharura, ashaka icyo azakora nyuma yo kurekura ubutegetsi yamazeho imyaka 18.

Mu gukusanya bimwe mu byihariye ku mibereho y’ababaye abayobozi b’ibihugu, Jeune Afrique yahereye kuri Joseph Kabila wayoboye RDC asimbuye se, Laurent-Désiré Kabila nyuma y’iminsi 10 yishwe mu 2001.

Iki kinyamakuru cyagarutse ku mabanga y’ubutunzi ajyanye n’urwuri Kabila afite i Kingakati, muri iyi minsi bivugwa ko ariho ibikorwa bye bya buri munsi abikorera.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, uyu mugabo w’imyaka 47 ufatwa nk’ukisirisimba mu myanya ya politiki, yibera i Kingakati aho afite icumbi n’urwuri rugari, yakiriramo akanayobora ba mukerarugendo.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko mu muhanda witiriwe Lumumba ukunze gusangwamo imodoka zijyanye inyamaswa z’amoko atandukanye muri urwo rwuri. Bivugwa ko akiri ku butegetsi yahubakishije inzu zigera ku munani, ahatera ibiti ndetse ahashyira amatara Manini.

Mbere y’uko arekura ubutegetsi, mu icumbi riri muri urwo rwuri Kabila yajyaga ahahuriza abajyanama n’abafatanyabikorwa be ngo bige ku miyoborere y’igihugu. Ni naho yakiriye uwamusimbuye, Félix Tshisekedi muri Werurwe uyu mwaka.

Kuri iri cumbi kandi Kabila ufite ishyaka (Front Commun pour le Congo) rifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, niho abayoboke baryo bari mu Nteko bahurira ariko ngo ntawe urabasha kugera mu byumba by’ibanga bihari.

Mu bugenzuzi iki kinyamakuru cyakoze cyagaragaje ko aho atuye [Kabila] ari igice gito cyane ariko gifite ibintu bikirimo aho bahamya ko ari nko kwibera mu bwato bwa Noa. Urwo rwuri rurimo Pariki y’ikibaya cya N’Sele ingana na hegitari ibihumbi 10, ikikijwe n’urugo rureshya ka kilometero 32 irimo ubwoko butandukanye bw’inyamaswa nk’imisumbashyamba, ingona, impala, isha, inkura, inzoka n’izindi.

Amezi atandatu mbere y’uko ava ku butegetsi iyi pariki yabaye ahantu nyaburanga h’icyitegererezo. Aha hantu hagererenywa n’ubwato bwa Nowa, habura ibintu bibiri gusa biranga RDC birimo ingwe [Léopard] kuko bigoye kuyigumisha ahantu hamwe n’iyitwa Okapi irinzwe n’umuryango w’Abanyamerika.

Aka gace nibura gasurwa n’abakerarugendo basaga 1700 buri cyumweru bishyuye nibura amayero 27. Gaherereye mu butaka Kabila yahishuye mu myaka 20 ishize.

Ibitekerezo

  • UBWATO BWA NOWA (Noah’s Ark) bwabayeho nkuko na YESU yabihamije.Bwarokokeyemo abantu 8 gusa bumviraga Imana.Igihe UMWUZURE (deluge) wabaga,abahanga muli Population bavuga ko isi yari ituwe n’abantu hagati ya millions 5 n’icumi.Nkuko Yesu yavuze,bazize kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntibite ku magambo NOWA yababwiraga ngo bareke kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo babifatanye no "Gushaka Imana".Yesu yarangije inkuru ye avuga ko ku Munsi w’imperuka ariko bizagenda.Imana izarimbura abantu bose bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana kandi nibo benshi.Usanga abashaka Imana ari bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku Munsi w’Imperuka,bagahembwa Ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa