skol
fortebet

Reba urutonde rwa Zimwe mu mpanuka zitangaje abakoraga imibonano mpuzabitsina bagiye bahura nazo

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ni gake cyane ushobora kumva ko abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina bashobora kugira impanuka bigatuma bajyanwa kwa muganga cyangwa se bikaba byabaviramo urupfu.

Sponsored Ad

Guhuza ibitsina (imibonano mpuzabitsina) ni igikorwa gishimisha ku mpande zose haba abantu barimo kubikora ndetse no ku nyamaswa. Muri iyi nkuru twabakoreye icyegeranyo cy’ibyago cyangwa impanuka abari gukora imibonano mpuzabitsina bahuye cyangwa bashobora guhura nabyo, twifashishije ubushakashatsi bw’ibitangazamakuru bitandukanye.

Yavunitse igitsina ari gutera akabariro

Robert McClenahan, Umwongereza w’imyaka 38 yateraga akabariro ubwo igitsina cye cyavunikaga kikigonda. Umugore we Emma yatangarije abanyamakuru iyi nkuru y’incamugongo muri aya magambo: “Twari turimo gutera akabiriro. Umugabo wanjye arahusha maze ducanye amatara dusanga igitsina cye kigonze.”

Ubusanzwe kugira ngo igitsina cy’umugabo kivunike nuko hacika agace k’urugingo kitwa ’Tunica Albuginea’ kaba gatwikiriye akandi kitwa ’Corpus Cavernosum’ gatuma umugabo ashyukwa.

Umugore n’umugabo bafatanye bari gutera akabariro

Abarusiya bateraga akabariro bajyanwe mu bitaro nyuma y’aho bafataniye bikanga kubatandukanya.

Valentina Sokolov w’imyaka 51 yari yahawe igitabo cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50. We n’umugabo we, Ivan bafashe icyemezo cyo gukoresha imwe muri pozisiyo (position) idasanzwe yari muri iki gitabo.

Ibintu byari bimeze neza kuri uyu muryango kugera ubwo Valentina yatangiye kugira ikibazo cy’imikaya (Muscle Spasm) ndetse n’ibyo bita imbwa biramufata bituma umugabo we Ivan afatirwa mu mugore. Uyu muryango wagerageje kwitandukanya ubwawo mu guhe cy’amasaha 2 ariko biranga biyemeza guhamagara ambulance.

Umuganga wagiye kubavura ngo yasanze byari bishimishije. Yatangaje ko atahwemaga guseka, ibintu ubundi bibujijwe mu mwuga wa kiganga. Yatangajwe n’umuryango nk’uyu ukuze batera akabariro muri iyi pozisiyo.

Uyu muryango waje gutandukanywa na muganga. Ivan yari afite isoni maze asohoka mu bitaro yiruka mu gihe Valentina we baje kumubaga.

Si aha honyine ibyo gufatana byabaye kuko no mu Rwanda mu ntangiriro za 2000, mu gace ka Gikondo iruhande rw’amashuri y’Abakongomani ahazwi nko muri Kompanyi, umugore n’umugabo barafatanye ubwo bombi bari baciye inyuma y’abo bashakanye. Mu myaka 7 ishize mu gihugu cya Kenya naho iki kibazo cyarahagaragaye.

Kwiyongeza igitsina byamushyize mu kangaratete

Umugabo w’Umurusiya wumvaga ko afite igitsina gito, yagerageje kucyongeresha kugira ngo adatandukana n’umugore we maze biba ibibazo. Grigory Toporov, w’imyaka 47 yari afite ibyiyumviro ko adahaza umugore we kubera ko yari afite igitsina gito. Yafashe icyemezo cyo gushaka uburyo yacyongera maze muganga yongeraho akantu kabugenewe kitwa ’prosthetic penis’.

Uyu Murusiya yatashye yishimye ndetse anafata konji kugira ngo ajye kuryoshya n’umugore, ibyari guhuza ibitsina hagati y’abashakanye abigira umukino wa ’pornographie’.

Ka gace bashyizeho kaje gushwanyuka bari mu mibonano mpuzabitsina bose bishimwe, maze umugore ararakara cyane. Uyu wabaye umunsi wa nyuma yari aryamanye n’umugore we wahise yihutira kwaka gatanya.

Umugore yakomerekejwe n’ibitsina gabo by’ibikorano

Umugore yajyanywe kwa muganga avirirana nyuma yo gukomeretswa n’ibitsina by’ibikorano bizwi nka ’sex toy’.

Umugore n’umugabo batatangajwe amazina n’urubuga Youth2day bifatiye icyemezo cyo gukoresha ibi bikoresho byakozwe n’abantu. Ku mpamvu itaramenyekanye, agakoresho kamwe kaje gukomeretsa umugore aravirirana karahava.

Amakuru avugako umugabo utazwi yahamageye nimero y’ubutabazi y’911, avuga ko akeneye ubufasha bw’umugore we wagize impanuka asambana.

Uyu mugore w’imyaka 27 akaba yarajyanywe ku bitaro na kajugujugu, dore ko iyo batinda guhagarika ukuva kw’amaraso yari gupfa.

Umugabo yaciwe amaguru ndetse n’intoki azira imibonano mpuzabitsina

Umugabo w’imyaka 34 wo muri New York yashyize ikiyobyabwenge cya cocaine mu gitsina cye kugira ngo yongere uguhaguruka kw’igitsina cye aribyo bita ’umushyukwe’. Muri Amerika, abagabo benshi cyane bakoresha ubu buryo bwo gushyira cocaine mu gitsina kugira ngo baze gushimisha abafasha babo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma uyu mugabo umushyukwe waraje maze wanga kugenda ndetse na nyuma arangije gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ikibabaje ariko ntabwo byari umushyukwe gusa kuko uyu mugabo yababaraga cyane.

Umushyukwe wamaze iminsi 3 kandi aribwa, uyu mugabo yabonyeko bitoroshye maze yigira inama yo kwerekeza iyo kwa muganga.

Nyuma ari kwa muganga bamaze kumukemurira ikibazo cye, yaje kugira ikibazo kuko amaraso ye yavuze ( blood clot). Amaraso yavuze yari mu bice ndangagitsina, mu maboko, mu maguru, mu mugongo ndetse no mu gituza.

Nyuma y’iminsi 12 mu bitaro, akaguru ke ndetse n’intoki byatangiye kubora. Abaganga baje gufata icyemezo cyo kumuca amaguru yombi, intoki ndetse n’igitsina bakuraho.

SRC@Mbwiza

Ibitekerezo

  • Kuki muvuga ibyahandi kandi mu Rwanda byaragiye biba birenze, ari ibyabafatanye, abapfuye batera akabariro, abaruma ibitsina n’ibindi.

    Yewe biratangaje pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa