startimes

Robert Mugabe amaze igihe arembeye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapore

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 August 2019 Yasuwe: 915

Robert Mugabe wahoze ari umukru w’igihugu cya Zimbabwe, amaze amezi ane arwariye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapore aho akomeje kwitabwaho n’inzobere z’abaganga ku burwayi afte.



Aya makuru yatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye ku butegetsi nyuma y’uko uyu musaza w’imyaka 95 ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu.

Mnangagwa yavuze ko Mugabe wagejeje Zimbabwe ku bwigenge ari korohererwa nubwo amaze igihe mu bitaro.

Yagize ati “Umubyeyi w’igihugu cyacu, umusangirangendo Robert Mugabe aracyari mu bitaro muri Singapore aho ari kwitabwaho n’abaganga.”

Yakomeje agira ati “Bitandukanye na mbere ubwo uwahoze ari Perezida byamutwaraga ukwezi kumwe, kuri iyi nshuro abaganga be basabye ko yamara igihe kinini.”

Mnangagwa yavuze ko aherutse kohereza itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma Misheck Sibanda kujya kureba uko Mugabe amerewe.

Itsinda ryasuye Mugabe ryatangaje ko ari koroherwa ndetse ko ashobora gusezererwa mu bitaro vuba.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Mnangagwa yatangaje ko Mugabe atakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi.

Mu myaka 37 Mugabe yamaze ku butegetsi, yakunze kujya muri Singapore kwivuzayo.

Mugabe yakuwe ku butegetsi n’igisirikare cyari gishyigikiye Emmerson Mnangagwa, mu Ugushyingo 2017.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yarokotse urupfu nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore...

Muri Kenya, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, akaba ari umukozi wa West...
11 July 2020 Yasuwe: 3895 0

Umugore yahuye n’ibizazane ubwo umugbo we yamwitiranyaga n’inzoka

Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge...
10 July 2020 Yasuwe: 4206 1

Reba inkuru yakoze ku mutima abantu benshi y’umugabo n’umugore b’abasazi...

Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi yatangaje uburyo yakozwe ku...
10 July 2020 Yasuwe: 13036 2

Umugore waguwe gitumo n’umugabo we arimo asambana na Pasiteri yatinyutse...

Jane Omwaga, umugore wo muri Kenya waguwe gitumo n’umugabo we ubwo yari...
10 July 2020 Yasuwe: 18871 1

Abarinda Perezida Kenyatta basabwe kurekera gukoresha ibiyobyabwenge

Umuyobozi mukuru w’itsinda rishinzwe kurinda umutekano wa Perezida Uhuru...
9 July 2020 Yasuwe: 2890 0

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze...

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002...
9 July 2020 Yasuwe: 1778 0