skol
fortebet

MINEDUC na USAID biyemeje gukwirakwiza ibitabo birenga miliyoni 10 mu bana bato b’abanyarwanda

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman basuye ibikorwa by’imishinga 3 igamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana bato,iterwa inkunga na USAID mu karere ka Rwamagana ku kigo cy’Amashuli cya GS Karenge, biyemeza gukwirakwiza ibitabo birenga miliyoni mu bana bato b’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 29 Kamena 2019 nibwo Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman n’Umuyobozi Mukuru wungirije muri REB Madamu Tusiime Angelique basuye iki kigo cya GS Karenge kimwe mu bikorerwamo n’iyi mishinga 3, ariyo Itegure gusoma, Soma Umenye na Mureke Dusome ndetse batangaza ko bagiye gukwirakwiza ibitabo bisaga miliyoni 10 mu rwego rwo gufasha abana bato nibura miliyoni irenga kumenya gusoma neza ikinyarwanda no kucyandika.

Iyi mishinga yashowemo akayabo ka miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gufasha abana bato kuzamura ubushobozi bwabo bwo gusoma ikinyarwanda ndetse no kucyandika yagaragarije aba bashyitsi bimwe mu bikorwa byayo ndetse n’ibimaze kugerwaho mu gihe imaze itangiye gukora.

Minisitiri Mutimura na Ambasaderi Vrooman basuye imishinga 3 igamije guteza imbere gusoma no kwandika mu bana bato

Mu ijambo rya Minisitiri w’Uburezi Dr.Eugene Mutimura yashimiye iyi mishinga ndetse ayisaba gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo abana bato barusheho kumenya gusoma ikinyarwanda no kucyandika.

Yagize ati “iyi mishinga uko ari 3 iruzuzanya kandi ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abana gusoma no kwandika.Turasaba ababyeyi gukomeza gufasha abana bato gukunda gusoma kuko iyo bafatanyije n’abarimu bituma abana batera imbere kandi ntibishore mu ngeso mbi.”

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yishimiye ibikorwa by’iyi mishinga ndetse avuga ko ari iby’agaciro ko abana bamenya neza ururimi kavukire kuko bibafasha no kumenya izindi.

Minisitiri w’Uburezi yifatanyije n’abana mu gusoma inkuru zo mu bitabo

Yagize ati “Ni iby’agaciro ko abana batangira kwiga ururimi kavukire bakiri bato.Abana nibamenya neza ikinyarwanda, bizabafasha kumenya izindi ndimi z’amahanga ku buryo bworoshye.Iyi mishinga nikomeza gufatanya bizatuma gusoma no kwandika ikinyarwanda mu bana bato bigira ingufu ndetse abana bazarushaho kumenya gusoma ku kigero cyiza.Ibitabo bigera hafi kuri miliyoni 10 bigiye gukwirakwiza mu bigo bitandukanye mu Rwanda mu gukomeza gushyigikira iyi gahunda.

Umushinga wa Itegure Gusoma ufasha abana biga mu mashuli y’inshuke y’umwaka wa 3 kumenya gusoma ibitabo,ukorera mu bigo bigera kuri 80 mu Rwanda hose.uyu mushinga uhugura abarimu bigisha muri aya mashuli y’inshuke uburyo bugezweho bwo kwigisha abana bato gusoma no kwandika ugatanga n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha gusoma birimo ibitabo binyuranye.uyu mushinga uhugura abayobozi b’ibigo ku byerekeye guteza imbere umuco wo gusoma mu bana b’inshuke ndetse ushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu kwigisha abana gusoma no kwandika.

Umushinga wa Soma Umenye ukorera mu mashuli abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa 3 w’amashuli abanza aho ufite intego yo gufasha abana kugira ubushobozi buhagije bwo gusoma neza ikinyarwanda no kucyandika bakiri bato.

Uyu mushinga wa Soma Umenye, wandika ibitabo bitandukanye by’abanyeshuli ndetse n’abarimu mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gusoma aho wiyemeje guha buri munyeshuri igitabo cye cyo gusoma.

Umushinga wa 3 wasuwe ni Mureke Dusome ukorera mu muryango muri rusange (community),aho hatorwa abakangurambaga 2 barimo umugabo n’umugore mu gace, bafasha abana guhurira hamwe nibura 2 mu cyumweru bagasomera hamwe inkuru zo mu bitabo bagamije kwinezeza no kwiga.

Uyu mushinga wa Mureke Dusome wandika udutabo turimo inkuru z’ubuzima busanzwe ziryohera abana bigatuma bakomeza gukunda gusoma ikinyarwanda.

Umwe mu bakangurambaga ba Mureke Dusome witwa Dusabemungu Jean Baptiste yavuze ko uyu mushinga wafashije abana, kuko iyo bavuye ku ishuli bahurira hamwe kabiri mu cyumweru bagasomera hamwe ibitabo,bigatuma abana barushaho kubikunda ndetse bikazamura urwego rwabo rwo gusoma.

Muri uru ruzinduko Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yashyikirije minisitiri w’Uburezi igitabo gishya cy’ikinyarwanda cy’umwaka wa mbere w’amashuri abanza cyanditswe na REB ku bufatanye na USAID,kigiye gutangwa mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi na Ambasaderi wa USA mu Rwanda basuye iyi mishinga uko ari 3 mu mashuri 2,banasura Club y’abanyeshuri yo gusoma, hanze y’iki kigo cya GS Karenge hari hateraniye n’ababyeyi bari baje kwakira aba bashyitsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa