skol
fortebet

Pasiteri yashimuse umwana w’ umupolisi ukomeye aramwica

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Polisi irashakisha abantu babiri barimo umupasiteri bashimuse umwana w’ umupolisi ukomeye bakamwica.

Sponsored Ad

Abo bagabo ni Godfrey Ngasirwe wiyita pasiteri na Amon Kamugisha ukora muri salo iherereye mu gasanteri k’ ubucuruzi ka Kikoni bashimuse umwana witwa Lowena Murungi umukobwa wa Marion Musimenta na Andrew Muhumuza, umupolisi w’ umwofisiye Very Important Persons Protection Unit (VIPPU) ya Nsambya.

Byabereye ahitwa Rwampara mu mugi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda tariki 12 Mata uyu mwaka wa 2018.

Aba bashimusi bakoresheje simukadi ifite numero 0700623115 ya Ngasirwe basaba kwishyurwa miliyoni 5 z’ amashiringi kugira ngo babone kurekura uwo mwana.

Igikorwa cyo gushakisha uwo mwana cyahise gitangira ariko cyarangiye tariki 19 Mata 9:30 za mu gitondo ,ninabwo Ngasirwe yatawe muri yombi.

Umwe amaze gufatwa byaragagaye ko hari indi numero 0702445930 yakoreshejwe muri iki gikorwa ya Kamugisha watawe muri yombi 17 Mata.

Aba bashimusi bahaswe ibibazo maze Ngasirwe ayobora polisi mu gishanga bahasanga umurambo wa wa mwana w’ umukobwa.

Polisi ikeka ko uyu mugambi hari abandi bari bawihishe inyuma bataramenyekana n’ ubu bagishakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa