Sabaho umunyarwanda wayoboraga uruganda rw’inzoga yiciwe muri Uganda arashwe

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 April 2019 Yasuwe: 2002

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Umunyarwanda witwa Sabaho Lambert yarasiwe I Kisoro muri Uganda ubwo yatahaga muri Uganda.

Itangazamakuru ryo muri Uganda ryavuze ko Sabaho w’imyaka 53 y’amavuko ngo “Yarashwe n’abantu batazwi”, Ubwo yerekezaga mu rugo iwe mu ijoro ryo ku wa mbere.

Nyakwigendera Sabaho yari umuyobozi w’uruganda rukomeye rukora inzoga rwitwa “Isimbi Wines”, akaba yari atuye Bigina ho muri Kisoro.

Bivugwa ko ngo Nyakwigendera yarashwe n’abantu bari mu modoka ifite ibara ry’umweru atwaye moto ye ifite nimero za Plaque UDS105H Bajaj.

Ngo Lambert Sabaho yarashwe mu ma saa yine z’ijoro ubwo yari akigera iwe mu rugo.

Abayobozi ba Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro batangaje ko abishe uriya Munyarwanda bahise bazimirira mu mwijima.

Nyakwigendera Sabaho Lambert yari yarashyingiranwe na Mahirwe Anastizia, bakaba bari bafitanye abana batandatu.

Urupfu rwe ruje rwiyongera ku bandi Banyarwanda bakomeje kwicwa urusorongo mu gihugu cya Uganda. Runashimangira kandi akaga uwitwa “Umunyarwanda” akomeje kugirira ku butaka bwa Uganda, aho abenshi bafungwa bazira ubusa, bagatotezwa, bakicwa urubozo ndetse bakanahatirizwa kujya mu mutwe wa RNC ufite intego yo kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kim Jong Un agiye guhura na Perezida Putin ku nshuro yabo ya...

Ibiro bya perezida Vladmir Putin byatangaje ko uyu mukuru w’igihugu...
19 April 2019 Yasuwe: 560 0

Abagenzi bavugije induru,bashaka gusohoka mu ndege igiye kugenda nyuma yo...

Abagenzi bari mu ndege ya Boeing 737 mu Burusiya,bavugije induru ndetse...
18 April 2019 Yasuwe: 4340 0

Abo muri Ethiopia na Cote d’Ivoire batangajwe cyane n’imibyinire idasanzwe...

Ivanka umukobwa wa Perezida Donald Trump akaba n’umujyanama we, uri mu...
18 April 2019 Yasuwe: 4694 0

Abavandimwe ba Omar al Bashir bamaze gutabwa muri yombi

Leta ya gisirikare y’inzibacyuho muri Sudani yatangaje ko abagabo babiri...
18 April 2019 Yasuwe: 1669 0

Bisi yari itwaye ba mukerarugendo yahanutse ku musozi ihitana abantu...

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi yari itwaye ba mukerarugendo basaga 55 mu...
18 April 2019 Yasuwe: 7306 0

Burundi: Kiliziya Gatolika ntizongera guha ijambo abanyapolitiki mu...

Kiliziya Gatolika mu Burundi yamaze gutangaza ko itazongera kugira...
18 April 2019 Yasuwe: 1269 1