skol
fortebet

Sankara yasimbujwe Capt. Herman ku buvugizi bwa FLN

Yanditswe: Tuesday 07, May 2019

Sponsored Ad

skol

Itangazo ryasohowe n’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rivuga ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Callixte Nsabimana -Major Sankara- ryashyizeho Capitaine Herman Nsengimana nk’umusimbura we.

Sponsored Ad

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina, uyobora MRCD.

Paul Rusesabagina aherutse gutangaza ko iri shyaka n’umutwe waryo w’inyeshyamba FLN, “bataciwe intege” n’ifatwa rya Sankara.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ari mu maboko ya leta y’u Rwanda, avuga ko azagezwa imbere y’ubucamanza mu gihe cya vuba. Ntabwo yasobanuye uburyo yafashwemo.

Major Sankara yakunze kumvikana avugira umutwe wa FLN, yigamba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

Iri tangazo rishya rya MRCD ryo ku itariki ya 05 Gicurasi 2019, rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana wasimbuye Major Sankara “afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu asimbuye.

Rigira riti: “Tumuhaye izi nshingano tuzi neza ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye.”

Muri videwo igaragara ku rubuga rwa interineti, Nsengimana Herman avuga ko ari umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard waburiwe irengero mu mwaka wa 2014 mu Rwanda, yari amaze igihe agaragaza ibitekerezo by’uko adashyigikiye leta y’u Rwanda.

Si byinshi bizwi kuri uyu muvugizi mushya wa FLN, gusa avuga ko nyuma y’ibura ry’umuvandimwe we, yavuye mu Rwanda ajya muri uyu mutwe urwanya leta y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Inkorabusa n’indindagizi burya ntizigirwa inama. Ubu uyu nawe araje ati gahunda ni ukwica abandi baturage! Mubareke bose bazajya birangiza. Ubakuriye we umenya umwotsi wo mu gikoni warinjiye mu bwonko.

    Ba Sankara babaye benshi ufatumwe bagahinduka 10.

    azakor iki se ibyo ko ar ibicucu byuzuye gusa naze nawe turamwiteguye

    @mahoro jack nta na rimwe bigeze bavuga ko bagenzwa no kwica abanyarwanda jya usoma usobanukirwe wirinde kumira propagandi nkiza MRND muri 1990.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa