skol
fortebet

Sarkozy yatawe muri yombi kubera kurya amafaranga ya Col Gaddafi

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi na polisi y’Ubufaransa kubera gushinzwa guterwa inkunga na Col Muammar Gaddafi ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu.
Sarkozy ari mu mazi abira
Uyu mugabo wari umaze iminsi yihisha ibi birego,umunsi washyize uragera afatwa na polisi yo mu Bufaransa cyane ko yariye aya mafaranga ya nyakwigendera mu mwaka wa 2007 ubwo yiyamamazaga.
Nyuma y’igihe ibi bivugwa ariko Abafaransa bakabyima amatwi,umucuruzi w’Umufaransa ukomoka (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi na polisi y’Ubufaransa kubera gushinzwa guterwa inkunga na Col Muammar Gaddafi ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu.

Sarkozy ari mu mazi abira

Uyu mugabo wari umaze iminsi yihisha ibi birego,umunsi washyize uragera afatwa na polisi yo mu Bufaransa cyane ko yariye aya mafaranga ya nyakwigendera mu mwaka wa 2007 ubwo yiyamamazaga.

Nyuma y’igihe ibi bivugwa ariko Abafaransa bakabyima amatwi,umucuruzi w’Umufaransa ukomoka muri Liban witwa Ziad Takieddine na bamwe mu bakoranaga na Gaddafi birangiye bamutanze none yatawe muri yombi aho agomba kwitaba ubushinjacyaha.

Uretse Sarkozy umwe mu bakoranaga bya hafi nawe witwa Alexandre Djouhri nawe aherutse gutabwa muri yombi ubwo yari I London mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 2013 nibwo ubugenzacyaha bw’Ubufaransa bwatangiye gukurikirana iki kirego gusa Sarkozy ahakana ko nta mafaranga ya Gaddafi yigeze akoresha.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Sarkozy wabaye perezida w’Ubufaransa kuva 2007 kugeza 2012 yahaswe ibibazo na polisi ya Nanterre mu majyaruguru y’Iburengerazuba bw’Ubufaransa kuri ibi byaha byo gukoresha amafaranga y’uwahoze ari perezida wa Libya Muammar Gaddafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa