skol
fortebet

SENA y’u Burundi yamaze kwimukira mu murwa mukuru wa Gitega

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Gitega ihingutse umurwa mukuru w’u Burundi,Sena yamaze kwimurira ibiro byayo muri uyu mujyi ndetse byitezwe ko n’ibindi bigo bikomeye mu Burundi bizimuka mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nibwo Sena y’u Burundi yatoye umwanzuro wa nyuma wo kwimurira Umurwa Mukuru mu bya politiki i Gitega, Bujumbura igasigara ari Umurwa Mukuru w’ubucuruzi.

Guverinoma y’Uburundi irifuza kwegereza ubuyobozi abaturage akaba ariyo mpamvu ibigo bya Leta bimwe na bimwe bigeye kwimurirwa muri uyu murwa mushya
U Burundi bwatangaje ko bushaka gukwirakwiza iterambere hirya no hino mu gihugu ariyo mpamvu Sena yimuriye ibiro byayo muri uyu mujyi kuwa Gatanu Taliki ya 18 Mutarama 2019.

Visi Perezida wa kabiri wa Sena y’u Burundi, Anicet Niyongabo yabwiye Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RNTB) ko bateganya kuba barangije kwimura ibikorwa byose tariki ya 1 Gashyantare.

Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi yafashe umwanzuro wo kwimukira i Gitega mbere y’uko manda y’Inteko Ishinga Amategeko iriho irangira. Hashize igihe kinini sena yitegura kwimuka. Uyu munsi twatangiye ibikorwa byo kwimukira i Gitega kugeza tariki 1 Gashyantare 2019.”

Niyongabo yavuze ko n’ibindi bigo bya Leta bizakurikiraho gahoro gahoro kugeza byose byimutse.

Umushinga wo kwimurira ibigo bya Leta mu Mujyi wa Gitega uzatwara igihe cy’imyaka itatu.

Mu 2007 nibwo Perezida Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka ibiri ku butegetsi yijeje abaturage ko Umurwa Mukuru azawimurira Gitega.

Gitega ni umujyi utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 300. Nta bikorwa remezo bihambaye nk’inganda, amahoteli, ama-restaurant n’inzu zo gukodesha bihagije birimo nkuko RFI yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa