skol
fortebet

Slay Queen wo muri Ghana yatangaje urutonde rw’abagabo yaryamanye nabo barimo n’abayobozi bakuru ba Leta avugisha abatari bake

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Ghana, uwigize umwamikazi (slay queen) kuri ubu ariko wabivuyemo, yatumye indimi nyinshi zidahwema avugisha abatari bacye kubera gukoresha ubumaji bwirabura (black magic), avuga ukuntu yaryamanye n’abagabo bagera huri 5.000 barimo abadepite, abayobozi ba Leta ndetse n’abacuranzi.

Sponsored Ad

Uyu mu Slay Queen wabivuyemo witwa Sandra, yavumbuye ko yatangiye kuryama na bagenzi be bato b’abahungu babikorera mu marimbi, ubwo yari afite imyaka umunani gusa nyuma yuka mama we yari amaze gupfa.

Nkuko Sandra ubwe abyivugira, yahoze akora muri club yazagamo abakire gusa, kandi ngo abo bakire bakundaga kuryamana na we bakamuha amafaranga.

Yongeyeho ko benshi mu ba slay queen bari hanze aho bari bafite uburyo budasobanutse bakoreshaga mu gukurura abakire kugirango baryamane nabo, yemeza ko nawe ubwe yari afite imbaraga z’umukara (uburozi) yakuye mu guteranyiriza abagore munsi y’inyanja. Ati:

Dufite ihuriro ry’abagore twakundaga gukorana, kandi rimwe na rimwe twaramanukaga tukajyaga gushaka imbaraga munsi y’inyanja aho twahabwaga inzoka zo gushyira mu ngingo zacu z’imyororokere ku buryo umugabo uwo ari we wese twaryamanye akora icyo twifuzaga.

Igice cy’ubu bupfumu bwijimye bwazaga mu buryo bwinshi, nk’ududomo dushyirwa hagati ku mubiri, udukomo two ku maguru, impeta, ibishahuro( make-up), ndetse n’ibyo bisiga ku munwa (lipstick) . Rimwe na rimwe twashoboraga no gukoresha ubwoko bw’imigati kugirango tunanize inda zacu kugirango abagabo bake badasohoka cyane cyane iyo twabaga tutabakunze.

Miss Sandra yakomeje avuga ko abagabo 5000 yaryamanye nabo barimo abadepite, abacuranzi, abakuru b’abacuruza ibiyobyabwenge, abasore bafite inoti, abaganga b’amaso, kandi abo ngo ni agace gato gusa hari n’abandi atavuga.

Yongeyeho ko abakobwa bakiri bato bagomba kurushaho kwitonda no kugira amakenga ku bijyanye n’abagabo bashaka ko bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa