skol
fortebet

Sobanukirwa byinshi utazi ku gace kitiriwe ‘Area 51’ Kuri ubu Kagoye ba maneko ndetse n’abahanuzi berekwayo ibihishe mu isi harimo n’ibivejuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Iby’agace kitiriwe ‘Area 51’ byabaye intamenyekana, haba kuri ba maneko bakomeye ndetse n’abahanuzi berekwa ibihishwe mu nda y’isi, biragoye gusobanura ubwiru bw’ibihakorerwa bivugwa ko bifitanye isano n’imyitozo y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Hari abashidikanya niba aka gace kabaho, abandi bakavuga ko byaba ari ibitekerezo byandikwa n’abahanga ngo bikinwe muri filime z’amakabyankuru.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru bugaragaza bimwe mu bihamya byerekana ko ‘Area 51’ ibaho, amakuru yahakanwe na Leta Amerika kugeza mu myaka yo mu 1990.

Usibye kuhakandagiza ikirenge no gufata ifoto uri hafi na Area 51 birabujijwe

Gukandagira muri aka gace si ibya buri wese kuko bisaba uruhushya rwanditse ruturutse mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo mu gisirikare n’abashinzwe iperereza ngo wemererwe kuhakandagiza ikirenge.

Amerika mu gusigasira umutekano waho utuma amakuru aberamo imbere atamenyekana, ndetse abahanga mu gukoresha amakarita bagerageje kuhaneka ariko imihanda ihagera ntibayerekana.

N’ubu ‘Area 51’ izengurutswe n’ibibaya ndetse igisirikare cya Amerika cyambuye ubutaka bwakoreshwaga n’abaturage mu rwego rwo gukumira amaso y’abashaka kuneka amakuru. Kuwa 18 Ukwakira mu 1993 Leta yafunze ubuso bungana na hegitari 3970 ahazengurutse aka gace.

Ushaka kureba nibura aka gace ari ahirengeye ahagarara ku gasongero k’umusozi wa Tikaboo Peak uherereye muri Nevada mu birometero bisaga 42. Aha ushobora kubona imirabyo ikubita, indege ziguruka ndetse n’uruhurirane rw’imirabyo igenda yivanga n’umwijima. Amateka agaragaza ko indege ya mbere yagurukiye muri aka gace mu 1942.

Bivugwa ko muri aka gace harimo ibivejuru, abahanga bakomeje gukoraho ubushakashatsi

Aka gace gaherereye mu Majyepfo y’ubutayu bwa Nevada, mu birometero 230 uvuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Las Vegas, ahahoze hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhera mu 1864 kugeza mu myaka ya 1950.

Ibiro by’Ubutasi by’Abanyamerika (CIA) byemeye ko aka gace kabaho mu 2013 binasohora inyandiko zibigaragaza, nyuma y’uko batangiye kugakoresha mu 1955. Kazwi ku mazina nka The Ranch, Watertown Strip, The Box, Red Square, The Farm, Groom Lake, Dreamland n’andi menshi, mu bikorwa byo kugerageza ibikoresho by’ibanga by’igisirikare cy’igihugu.

Area 51 igerwamo n’abantu bake kandi bizewe

Amasezerano yo kugenzura niba aka gace gafite ubuziranenge butuma katangiza ibidukikije yashyizweho umukono na Perezida Clinton muri Nzeri 1995. Raporo zihakorerwa ntabwo zishyirwa ahagaragara ziguma mu bubiko bituma benshi bemeza ko bigoye kuhakorera ubugenzuzi.

Aka gace gakorerwamo ibikorwa byinshi birimo ikoranabuhanga ry’indege z’intambara n’iry’ibivejuru. Hibazwa ibibazo byinshi ku mpamvu nta ndege iyo ariyo yose, yaba iya gisirikare cyangwa ikora mu bucuruzi yemerewe kugenda hafi y’aka gace?

Nubwo Amerika yakunze guhakana amakuru avuga ko hari ibivejuru bigaragara muri aka gace, filime mbarankuru yitwa ‘Area 51’s Alien Secret’, uwitwa Audrey Hewins, atangaza ko yajyaga aterwa n’ibi biremwa mu 1979, ubwo iwabo bari batuye muri Leta ya Ohio.

Ibikorerwa imbere muri Area 51 ni ubwiru bukomeye

Hewins yabaga aryamye nijoro agatungurwa no kubona urumuri rw’ubururu mu rugi ndetse akumva n’amajwi adasanzwe hejuru ye, hahagaze ikiremwa kimeze nk’umuntu gifite umutwe munini n’amaso y’ubururu kinjira aho yabaga aryamye maze kigashaka kukumufata akaboko.

Nyuma y’imyaka 25 na bwo byakomeje kujya biza akaba yaragize ati “Iteka ryose iyo ntangiye kubona urumuri mu idirishya ntabwo nongera kwibwira ko ndi kwibeshya. Ntangira kubona amaboko yanjye ari kwijyana nkavuza induru ariko bikanga kundekura. Rimwe nagerageje kubirwanya maze ngikozeho numva ibintu bifatira bimfashe mera nk’ukoze mu muriro.”

Ifoto yafashwe na Satellite igaragaza agace ka Area 51

Mu minsi itanu, buri munsi indege zanditseho ijambo Janet n’indi mibare itatu ziza ku kibuga mpuzamahanga cya Las Vegas, aho zitwara abakozi bagera ku 100 bakajya gukora muri iki kigo, ariko nta n’umwe uratangaza ukuri ku bihakorerwa. Umuntu wemerewe kujya gukorayo yaba umusivili cyangwa umusirikare ararahira ndetse akabisinyira ko atazamena ibanga.

Amakuru agaragaza ko bamwe mu bagerageje gucukumbura amakuru y’ibikorerwa muri aka gace bagiye bahasiga ubuzima nubwo hari abemeza ko abenshi muri bo bafashwe nabi bikabaviramo gupfa.

Inyubako zaho nta madirisha zigira yafasha abantu kureba hanze y’ibitari mu nshingano zabo.

Raporo zigaragaza ko rimwe na rimwe amatsinda y’abantu akora ku mishinga imwe icyarimwe ariko ababayobora bakabahuza ku buryo buri wese amenya umushinga we.

Area 51 iherereye mu Majyepfo y’ubutayu bwa Nevada, mu birometero 230 uvuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Las

Mu gihe cyo gusuzuma indege mu buryo bw’ibanga, abayobozi bategeka abakozi bose kujya mu nzu kugeza igikorwa kirangiye. Abakozi bahabarizwa bahabwa inshingano zituma badahura na bagenzi babo.

Amakuru atangazwa kuri ‘Area 51’ atuma hakomeza kuburirwa igisobanuro gitomoye ku bihakorerwa abantu bagahora mu gihirahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa