skol
fortebet

Sri Lanka: Abantu barenga 156 bamaze gupfira mu gitero cy’ibyihebe byateze ibisasu mu mahoteri no mu nsengero kuri pasika [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Abanya Sri Lanka bari mu gahinda kenshi kubera ibitero by’ubwiyahuzi bwibasiriye insengero,amahoteri byahitanye abarenga 156 mu gitondo cyo kuri uyu munsi wa pasika.

Sponsored Ad

Abiyahuzi bibasiriye umujyi wa Colombo,baturikiriza ibisasu mu mahoteri no mu nsengero z’abakirisito bari babukereye baje kwizihiza pasika maze abarenga 156 bahasiga ubuzima,abarenga 500 barakomereka ndetse ibinyamakuru bikomeye ku isi birimo Reuters byatangaje ko imibare y’abapfuye irakomeza kwiyongera.

Mu bantu 156 bamaze gupfa harimo abanyamahanga 35 barimo abo muri UK, US,Ubuholandi na Portugal.

Amahoteli yibasiwe arimo iyitwa Shangri-La Hotel, Cinnamon Grand na The Kingsbury Colombo.

Insengero za gikirisito nizo zatewe n’aba bagizi ba nabi, zirimo St Anthony’s Shrine, urusengero rw’abagatolika rwa Kochchikade, St Sebastian’s Church ruri i Negombo, Zion Church yo mu burasirazuba ahitwa Batticaloa.

Perezida wa Sri Lanka, Maithripala Sirisena yatangaje nyuma y’ibi bitero ati “Namaganye cyane ibitero by’ubugwari byakorewe abaturage bacu. Ndahamagarira abaturage bacu kwishyira hamwe muri ibi bihe bibi,bakarwanya ibihuha ndetse ntibabihe agaciro.Leta igiye kugira icyo ikora.”









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa