skol
fortebet

Steven Seagal yongeye gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu abagore

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Regina Simons yashinje icyamamare mu gukina amafilimi cyitwa Steven Seagal kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1994 ubwo harimo gukinwa filimi yitwa ’On Deadly Ground’.
Regina Simmons washinje Seagal kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1994
Uyu mugore w’imyaka 43,yavuze ko Steven Seagal yamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 18 aho yamutumiye mu muhango wo kumurika iyi filimi hanyuma akamusaba ko bajyana iwe akamufata ku ngufu.
Seagal niwe wayoboye iyi filimi ndetse uyu mugore yari (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Regina Simons yashinje icyamamare mu gukina amafilimi cyitwa Steven Seagal kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1994 ubwo harimo gukinwa filimi yitwa ’On Deadly Ground’.

Regina Simmons washinje Seagal kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1994

Uyu mugore w’imyaka 43,yavuze ko Steven Seagal yamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 18 aho yamutumiye mu muhango wo kumurika iyi filimi hanyuma akamusaba ko bajyana iwe akamufata ku ngufu.

Seagal niwe wayoboye iyi filimi ndetse uyu mugore yari mu bakinnyi bayigaragayemo aho iki cyamamare cyitwaje uyu mwanya wo kuyobora iyi filimi kikamuhohotera.

Mu kiganiro uyu mugore yahaye itangazamakuru,yavuze ko Seagal yamujyanye iwe,bagezeyo agatangira kumukuramo imyenda ndetse birangira amufashe ku ngufu nubwo atigeze asakuza.

Si ubwa mbere Seagal ashinjwe gufata ku ngufu abagore,kuko mu kwezi gushize umunyamideli w’umuholandi witwa Faviola Dadis nawe yamushinje kumufata ku ngufu aho nawe yaje yiyongera ku bakobwa barenga 10 bagiye bamushinja imyitwarire mibi ku bijyanye n’ibitsina.

Steven Seagal azwi mu ma filimi atandukanye nka Hard to Kill,Taloons of the Eagles,Under Siege n’izindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa