skol
fortebet

Stormy Daniels wavuze ko yasambanye na Donald Trump agiye guhabwa akayabo k’amapawundi

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Stormy Daniels ukina filimi z’urukozasoni watangaje ko yasambanye na Donald Trump bikamugira icyamamare ku isi yose,yasinye amasezerano yo kwinjira mu irushanwa rya Big Brother aho azahabwa akayabo k’ibihumbi 750 by’amapawundi ku cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu Stormy w’imyaka 39 usanzwe akina filimi z’urukozasoni,yahawe amasezerano ahambaye yo kwinjira muri aya marushanwa mu rwego rwo kurushaho kuyamamaza no gutuma akurikiranwa na benshi cyane ko uyu mugore yamamaye bikomeye nyuma yo kuvuga ukuntu yasambanye na perezida wa USA.

Kubera ukuntu Stormy Daniels yasabaga akayabo mu gihe kingana n’ukwezi,ubuyobozi bwa Channel 5 bucishaho amarushanwa ya Big Brother bwemeye gusinyana n’iki cyamamare muri filimi z’urukozasoni icyumweru kimwe bukagiha akayabo k’ibihumbi 750 by’amapawundi.

Abazahatana muri iri rushanwa rya Big Brother bagize umujinya mwinshi bakimara kumenya iyi nkuru kuko batangajwe n’aka kayabo uyu mugore azahembwa.

Biravugwa ko impamvu Stormy Daniels yahawe aka kayabo ari uko azahishura byinshi ku kuntu yaryamanye na Trump ndetse ashyire ku karubanda imyifatire ya Trump ari gutera akabariro.

Nubwo bamwe mu bazahatanira Big Brother bababajwe n’uko uyu mugore yishyuwe akayabo,bamwe bishimiye guhura n’iki cyamamare kizwi mu gukina filimi z’urukozasoni.

Stormy Daniels niwe mukinnyi wa filimi z’urukozasoni washakishijwe kurusha abandi bose ku isi nyuma yo gutangariza isi yose ko yaryamanye na Donald Trump mu mwaka wa 2006,ndetse akishyurwa akayabo k’ibihumbi 130 by’amadolari kugira ngo afunge umunwa ntazabishyire hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa