skol
fortebet

Sudan: Abigaragamya barashwemo amasasu batanu bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Abanya Sudan bakomeje kwigaragambya basaba ko abasirikare bava ku butegetsi bugahabwa abasivile,bavuze ko inzego zishinzwe umutekano za Sudani zakoresheje ingufu mu kugerageza kubatatanya aho bamaze igihe bigaragambiriza hanze y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu mu murwa mukuru Khartoum.

Sponsored Ad

Fabia Khalaf, umwe mu bari kwigaragambya, yabwiye BBC ko kubera urugomo rwakorewe abigarambya uyu munsi, ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri Sudani ryabasabye gufunga ibiraro n’imihanda.

Khalaf yavuze ko yabonye uburyo abasirikare barashe abigarambya muri iki gitondo abirebeye kuri umwe mu bigaragambya wabinyuzagaho biri kuba kuri rubuga nkoranyambaga rwa Facebook. Avuga ko byatumye na we ahita ajyayo.

Yagize ati “Tugiye gukomeza kugeza inama ya gisirikare ivuyeho. Ngomba kwigaragambya kubera abandi batanze ubuzima bwabo".

Amakuru ibiro ntaramakuru Reuters bikesha ababibonye na televiziyo zitangaza ibiganiro mu Cyarabu, yemeza ko abasirikare binjiye mu bigaragambya bakabamishamo amasasu.

Baravuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gutatanya abigaragambya.
Hari amashusho ari gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyotsi myinshi ahari hahuriye abigaragambya.

Umwe muri bo yavuze ko bari gutwika amapine kugira ngo bahume amaso abasirikare babateye.

Biravugwa ko abantu batanu bamaze gupfira muri iyi midugararo n’abandi benshi bakomeretse.

Hari amashusho menshi - BBC itaremeza neza ukuri kwayo - ari gukwirakwizwa y’abakomeretse.

Abigaragambya baracyari imbere y’ibiro bikuru bya gisirikare i Khartoum, mu gihe abasirikare bacyumvikana n’abayoboye imyigaragambyo ku bakwiye kuba bagize leta y’inzibacyuho.

Kugeza ubu abasirikare bari baririnze gutatanya abigaragambya kuva igitutu cyabo cyahirika ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wari ubumazeho imyaka 30, abasirikare bagafata ubutegetsi kuva ubwo.

Abigaragambya bavuga ko bifuza ko abasirikare barekura ubutegetsi bakabuha abasiviri.

Abayobozi b’ingabo muri Sudan bahakanye bivuye inyuma aya makuru,bavuga ko batigeze bakoresha amasasu mu gutandukanya abigaragambya.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa