skol
fortebet

Sudani: Abasaga 40 bafatanywe ibiturika byinshi byasenya umujyi wose wa Khartoum

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abategetsi bo muri Sudani batangaje ko abantu 41 batawe muri yombi, nyuma yuko basanzwe bafite ibikoresho byinshi bishobora guturitsa Umujyi wa Khartoum, birimo ibisa nk’ibiherutse gusenya icyambu cya Beirut muri Libani mu kwezi gushize, .

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru wa Sudani, Tagelsir al-Hebr, kuri uyu wa Gatatu yatangarije abanyamakuru ko abo bose bakekwa basanganywe ibiturika bihagije bishobora gusenya umurwa mukuru w’igihugu, Khartoum.

Nk’uko amakuru ya VOA Afrique dukesha iyi nkuru abivuga, umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibikorwa byihutirwa, Jamal Jumaa, yavuze ko iperereza ryo muri Kanama ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba ari ryo ryatumye aba bantu batabwa muri yombi .

Jamal Jumaa, yavuze ko hari impungenge z’uko abaturage bamwe bo muri Sudani bazahindukira ibikorwa byo gukora ibisasu nyuma y’aho abakekwaho icyaha basanzwe bafite ububiko bw’ibiturika bishobora gusenya umurwa mukuru w’igihugu Khartoum nk’iriherutse kubera Beirut muri Libani mu kwezi gushize.

Guturika kw’amatoni ya nitrate ya ammonium ku cyambu cya Beirut kwahitanye byibuze abantu 190 ndetse gusiga igice kinini cy’umujyi mu matongo.

Jumaa yihanangirije kandi ko kwinjiza magendu y’ibiturika mu bindi bihugu bishobora guhungabanya inzira y’amahoro muri Sudani, aho guverinoma y’inzibacyuho iri ku butegetsi kuva uwabaye perezida w’iki gihugu igihe kirekire, Omar al-Bashir yahirikwa muri Mata mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa