skol
fortebet

Sudani: Perezida w’inzibacyuho yiyemeje kurandura burundu ubutegetsi bwa Omar al-Bashir

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igisirikare cya Sudani unayoboye iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, Abdel Fattah Abdelrahman Burhan, yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose akarandura burundu ubutegetsi bwa Omar Al Bashir umaze iminsi 2 yegujwe ku butegetsi.

Sponsored Ad

Abdel Fattah Abdelrahman Burhan yatangarije TV y’igihugu ko hagiye kuvugururwa inzego za leta, igihe cy’umukwabu wa nijoro kikavaho ndetse abafungiwe ibitekerezo bya politiki bagafungurwa.

Abdel Fattah yavuze ko igisirikare cya Sudani "kizabumbatira amahoro, ituze n’umutekano" mu gihugu hose mu gihe cy’inzibacyuho kigiye kumara imyaka ibiri.

Abdel Fattah Abdelrahman Burhan yavuze ko nyuma y’inzibacyuho,hazakurikiraho amatora, ubundi azatuma ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile.

Mu ijambo ryumvikanyemo imvugo yoroheje, Jenerali Burhan yanasabye abatavuga rumwe n’ubutegetsi kumufasha mu kugarura ubuzima busanzwe ndetse asezeranya ko abishe abigaragambya bazacirwa imanza, anavuga ko azahashya ruswa.

Ihirikwa ku butegetsi rya Bwana Bashir ryaje rikurikira imyigaragambyo imaze amezi, yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, abigaragambya binubira izamuka ry’ibiciro birimo nk’igiciro cy’umugati n’icy’ibikomoka kuri peteroli.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa