skol
fortebet

Sudani y’Epfo: Gen Gabriel wari umuyobozi w’inyeshyamba yishwe

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’inyeshyamba muri Sudani y’Epfo, Gen. Gabriel Tanginye, byatangajwe ko yaguye mu mirwano yahuje imitwe yitwaje intwaro kuwa Gatatu tariki ya 04 Mutarama uyu mwaka.
Kuwa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017, Minisitiri w’itangazamakuru Micheal Makuei i Juba, nibwo yemeje aya makuru avuga ko Gen. Gabriel yitabye Imana aguye mu mirwano.
Minisitiri Michael yavuze ko ingabo za Gen. Johnson Olony zarwanye n’iza Gen. Tanginye, kuri ubu ziyobowe na Dr Lam Akol, bikaza kuviramo urupfu Gen. (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’inyeshyamba muri Sudani y’Epfo, Gen. Gabriel Tanginye, byatangajwe ko yaguye mu mirwano yahuje imitwe yitwaje intwaro kuwa Gatatu tariki ya 04 Mutarama uyu mwaka.

Kuwa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017, Minisitiri w’itangazamakuru Micheal Makuei i Juba, nibwo yemeje aya makuru avuga ko Gen. Gabriel yitabye Imana aguye mu mirwano.

Minisitiri Michael yavuze ko ingabo za Gen. Johnson Olony zarwanye n’iza Gen. Tanginye, kuri ubu ziyobowe na Dr Lam Akol, bikaza kuviramo urupfu Gen. Tanginye.

Yongeyeho ko usibye uku kurwana hagati y’inyeshyamba, bizeye ko nazo zizageraho zikifatanya nabo mu nzira yo gushaka amahoro muri iki gihugu.

Africanews yanditse ko iyi mirwano yaguyemo abagera kuri 20 ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana neza icyayiteye.

Nyakwigendera Gen. Tanginye, yari umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba wari witandukanyije n’umutwe wa SPLA-IO ya Dr Riek Machar mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yo mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa