skol
fortebet

Tanzania: Inyeshyamba zivuga ikirundi zafashe ku ngufu abagore 12 bo mu nkambi ya Nduta mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Kuva kuwa 31 kugera kuwa 07 Mata uyu mwaka,inyeshyamba zivuga ikirundi zinjiye mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania,zisambanya abagore ku ngufu barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 14 n’umwe wa 15.

Sponsored Ad

Kuwa 31 Werurwe 2019, nibwo abana babiri b’abakobwa babaga muri zone 7, bafashwe ku ngufu n’izi nyeshyamba nkuko byatangajwe n’umwe mu babibonye wo mu nkambi ya Nduta.

Yagize ati “Baguye mu gico cy’abagabo bari bafite imbunda,mu gace ka Muhasha.Abo bana b’abakobwa barimo ufite imyaka 14 na 15.”

Aba bana bakimara gufatwa ku ngufu,bagaruwe mu nkambi n’itsinda ry’abantu barinda iyi nkambi ya Nduta biyise ’ Wanamugabo ’.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, nabwo izi nyeshyamba zivuga ikirundi zateze abagore 7 bo muri iyi nkambi zirabambanya,nyuma y’aho abandi nabo barafatwa. Aba bagore batangaje ko izi nyeshyamba zabasambanyije zavugaga ikirundi.

Abaganga batagira umupaka bo mu bitaro byo muri iyi nkambi,bemeje ko aba bagore basambanyijwe ku ngufu koko,bakurikije ibizamini babakoreye.

Aba bagizi ba nabi bakunze gutega aba bagore bagiye gushaka inkwi zo gutekesha mu gashyamba kari hafi y’iyi kambi.

Izi mpunzi z’Abarundi zasabye abapolisi bo muri Tanzania ko babacungira umutekano ko babacungira umutekano gusa nazo zasabwe guhagarika ibyo kujya gushaka inkwi mu ishyamba ribamo inyeshyamba.

Ibitekerezo

  • Imana ibarinde mwe muri munkambi yongere irinde mutoyi wanje yitwa umwizegwa zubede nijewe bucedusenge aniseti batazira bedi nturuka rumandari giteranyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa