skol
fortebet

Tanzania:Umwarimu wakubise umunyeshuli akamwica yakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwarimu w’imyaka 51 witwa Respicius Mtazangira yakubise umunyeshuli aramwica mu mwaka ushyize,byamuviriyemo gukatirwa igihano cy’urupfu n’urukiko rw’ikirenga rwa Tanzania.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu yakubise inkoni nyinshi umunyeshuli we witwa Sperius Eradius kugeza amwishe,amushinja kwiba igikapu cyari cyabuze.

Uyu mwana w’imyaka 14 yahakaniye Mtazangira ko atariwe wibye icyo gikapu yamushinjaga,mwarimu akomeza kumukubita cyane birangira amwishe.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 06 Werurwe 2019,nibwo urukiko rw’ikirenga rwakatiye uyu mwarimu igihano cy’urupfu nyuma yo kumva abatangabuhamya 9 batandukanye, barimo abanyeshuli bamubonye akubita inkoni uyu mwana ndetse n’ibipimo byafashwe umurambo w’uyu mwana bagasanga yarishwe n’inkoni.

Uburanira uyu mwarimu yavuze ko yiteguye kujuririra iki gihano cy’urupfu cyahawe uyu mwarimu dore ko Tanzania yaherukaga gutamga iki gihano mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa