Tariki ya 07 Mata mu gihugu cy’Ubufaransa yagizwe umunsi wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 May 2019 Yasuwe: 622

Tariki ya 07 Mata mu gihugu cy’Ubufaransa yagizwe umunsi wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba byasohotse mu iteka rya Perezida wa Repububulika.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe niwe washyizeho umukono kuri iri teka rivuga ko umuhango wo kwibuka uzajya utegurwa ku rwego rw’umurwa mukuru wa France i Paris mu gihe ku rwego rwa Prefecture zemerewe gutegura uyu muhango ku busabe bwa prefet.

Abanyarwanda ubwo bari bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatangaje ko yifuza ko tariki ya 07 Mata iba umunsi wo kwibuka Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron kandi yohereje itsinda ry’abadepite baje bamuhagarariye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa akaba anafite inkomoko mu Rwanda, Hervé Berville ni we waje ayoboye ririya tsinda, yabwiye Itangazamakuru ko abona perezida Macron afite ubushake mu gukosora amakosa igihugu cye cyakoze.

Perezida Emmanuel Macron mu kwezi gushize yashyizeho itsinda ry’inzobere rishinzwe gucukumbura uruhare kiriya gihugu cyaba cyaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 08 Mata, yavuze ko ku buyobozi bwa Emmanuel Macron umubano w’ibihugu byombi wagize indi sura nziza, kuko afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Kuba igihugu cy’Ubufaransa cyemeye kujya cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Ni ikimenyetso ko bwemeye guharanira umubano mwiza n’u Rwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Leta ya Kenya igiye kwirukana mu gihugu abantu 17 bakora ibijyanye n’imikino...

Abategetsi muri Kenya bavuga ko bagiye kwirukana mu gihugu abantu 17 bakora...
17 July 2019 Yasuwe: 208 0

Impanga zavutse imitwe yazo ifatanye zatandukanyijwe mu buryo bw’igitangaza...

Impanga 2 zavukiye muri Pakistan zifatanye imitwe,zamaze gutandukanwa nyuma...
16 July 2019 Yasuwe: 3602 1

Wa mupasiteri wazanye Ebola mu mujyi wa Goma byarangiye imuhitanye

Umupasiteri basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma ku cyumweru,...
16 July 2019 Yasuwe: 3766 0

Reba ubuzima butangaje bwa Joseph Kabila abayemo bugereranwa n’ubwato bwa...

Ku wa 24 Mutarama 2019 ni umunsi wanditse amateka mashya kuri Repubulika...
16 July 2019 Yasuwe: 7160 0

Burundi: Imbonerakure zahohoteye abavandimwe 3 na nyina zibaziza ko ari...

Insoresore zigize umutwe w’Imbonerakure washinzwe na perezida Nkurunziza...
15 July 2019 Yasuwe: 799 0

Umwe mu bigaragambyaga muri Sudani yishwe arashwe mu mutwe

Ejo ku Cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, umutwe w’ubutegetsi witwaje...
15 July 2019 Yasuwe: 825 0