skol
fortebet

Trump arifuza kuba inshuti magara ya Putin nyuma yo guhurira nawe muri Finland [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida wa USA Donald Trump na Vladmir Putin uyu munsi bahuriye mu mujyi wa Helsinki muri Finland bahana ibiganza mu muhuro w’amateka,byatumye Trump avuga ko yifuza umubano urenze na Putin ndetse ashimangira ko umubano wabo utigeze uba mubi nkuko itangazamakuru ryabivugaga.

Sponsored Ad

Hashize imyaka myinshi bivugwa ko USA n’Uburusiya bidacana uwaka ndetse aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro gusa abakuru b’ibi bihugu byombi bahuje urugwiro mu muhuro w’amateka wabereye mu mujyi wa Helsinki.

Mbere y’uko aba bagabo bombi bajya kuganira mu ibanga,babanje kwifotoreza imbere y’itangazamakuru aho bagaragaye bahana ibiganza.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho Trump ategereje Putin hafi iminota 45 yose, ataragera aho bagombaga guhurira, gusa yatangarije abanyamakuru ko umubano wa USA n’Uburusiya utigeze uba mubi cyane nkuko byavuzwe n’ibitangazamakuru.

Yagize ati “Igishimishije ni uko dufite byinshi byo kuganiraho birimo ibijyanye n’igisirikare,ibisasu by’ubumara ndetse turavugana ku nshuti yacu duhuriyeho Xi perezida w’Ubushinwa.Ntabwo twari inshuti mu myaka 2 ishize gusa nizeye ko tuzagirana ubucuti burenze.Kubana n’Uburusiya n’ikintu cyiza ntabwo ari bibi.

Umuhuro w’ibanga waba bakuru b’ibihugu b’ibihangange ku isi wamaze amasaha 2 aho Trump yabwiye abanyamakuru ko uko batangiye ari byiza ndetse bazagenda barushaho kugirana umubano mwiza.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa