skol
fortebet

Trump yafunguye wa mugore wari warakatiwe gufungwa burundu uherutse gusabirwa imbabazi na Kim Kardashian

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida wa USA Donald Trump yishimiwe n’Abanyamerika benshi kubera ko yarekuye umugore witwa Alice Marie Johnson wakatiwe igihano cy’urupfu mu mwaka wa 1995 azira gucuruza ibiyobyabwenge,akaza gusabirwa imbabazi na Kim Kardashian wamenye ibye bikamutera gusaba guhura na perezida.

Sponsored Ad

Alice Marie Johnson wabyaye umwana wa mbere afite imyaka 15,yahuye n’uruva gusenya ubwo umugabo we yamutaga amusigiye abana 5,abura icyo kubarera byatumye ahitamo gucuruza ibibyabwenge,ntiyahirwa aza gufatwa na polisi yamushyikirije ubutabera agakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Nubwo Kim Kardashian anengwa kwiyambika ubusa,yafunguje umugore warenganye

Uyu mugore yarenganyijwe n’ubutabera kubera ko yari umwirabura ndetse kubera kubura kirengera ubutabera bumwigirizaho nkana byatumye Kim Kardashian uzwiho kwiyambika ubusa no gukora kuri televiziyo asaba Trump ko bahura akamubwira iby’uyu mugore wahohotewe none byarangiye afunguwe.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino mu binyamakuru,uyu mugore w’imyaka 63 yasohotse muri gereza yishimye ndetse ibyishimo byamusaze yiruka asanga umwana we n’abantu be bari bamutegereje barahoberana cyane.

Alice Marie Johnson wavukiye muri Mississippi, yasabiwe imbabazi na Kim Kardashian ku wa 30 Gicurasi 2018,ubwo yahuraga na perezida Donald Trump muri White House,byatumye afungurwa ku munsi w’ejo nyuma y’imbabazi za perezida.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa