skol
fortebet

Trump yahagaritse itegeko ryo kwambura abana ababyeyi babo bafashwe bari kwinjira muri USA mu buryo butemewe

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yavuye ku izima ahagarika itegeko yari yashyizeho ryo kwambura abana bato ba nyina bafashwe bari kwinjira muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze ku mupaka w’iki gihugu na Mexico.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwamaganwa n’ibyamamare bitandukanye birimo papa Francis ndetse n’umugore we Melania,Trump yandikiye abayobozi batandukanye bo muri USA barebwa n’iri tegeko yari yashyizeho kubihagarika ndetse avuga ko bagomba kwirinda ko imiryango itandukana.

Mu minsi ishize nibwo hashyizwe hanze amafoto agaragaza bamwe mu bana bato bari kurira cyane kubera kubura ababyeyi babo,yatumye benshi bakorwa ku mutima n’agahinda k’aba bana n’ababyeyi babo bituma batangira kotsa igitutu Leta.

Biravugwa ko amarira y’aba bana yageze mu nzu ya White House bigatuma Trump ava ku izima byatumye ahita yivuguruza cyane ko yavuze ko uyu mwanzuro uzaca burundu ikibazo cy’abimukira bakomeza kwiyongera muri USA baturutse muri Mexico.

Trump ubwo yivuguruzaga yagize ati “Ibi ni ukugira ngo imiryango ntiyongere gutandukana.Nanga kubona abagize umuryango batandukana.”

Nkuko amakuru aturuka kuri maneko ya CNN iba muri White House abivuga,umugore wa Trump Melania yari amaze iminsi yotsa igitutu umugabo we amusaba guhagarika ibyo gutandukanya imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa