skol
fortebet

Trump yashyizeho ingwate ku baturage bo mu bihugu bimwe byo muri Afurika kugira ngo basure Amerika

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Trump bwashyizeho itegeko rishya ry’ingendo ry’agateganyo rizabona abaturage bo mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika basabwa ingwate ingana n’amadolari 15,000 kugirango bashobore gusura Amerika.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko gahunda y’icyitegererezo izatangira gukurikizwa ku ya 24 Ukuboza, irashaka kubuza abashyitsi baturutse mu bihugu 15 bya Afurika byanditswe mu itegeko rishya ry’ingendo kutarenza igihe bakagombye kumara muri Amerika.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abasaba viza barebwa niyo gahunda nshya barimo abanyamahanga: “basaba viza nk’abasura by’agateganyo birebana n’ubucuruzi cyangwa abinezeza (B-1 / B-2); abaturuka mu bihugu bifite abarenza iminsi ya viza benshi birennze urugero.”

Ingwate za viza zirebana n’ibihugu bifite abarenza iminzi bagera ku gipimo kigera ku 10 ku ijana cyangwa kirenga nkuko byatangajwe muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu (DHS) umwaka w’ingengo y’imari wa 2019 Kwinjira / Gusohoka.

Raporo ya DHS ivuga ko abakoze bene ibyo byaha byo kurenza igihe kuri visa bahawe, cyane bakomoka muri Tchad (44,94 ku ijana), Djibouti (37,91 ku ijana), na Mauritania (30.49 ku ijana).

Bazasabwa kwishyura ingwate isubizwa 5,000 $, 10,000 cyangwa 15,000. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko: “Ingwate za Viza zizajya zimanikwa hamwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.”

Iyi gahunda y’icyitegererezo izabafasha gusuzuma uburyo bwo kohereza, gutunganya, no kurekura ingwate za viza, bizafasha mu bihe biri imbere mu gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kizaba kijyanye no gukoresha ingwate za viza mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano w’igihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Ibihugu byibasiwe muri iyi gahunda birimo Angola, u Burundi, Burkina Faso, Tchad, Cape Verde, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Djibouti, Eritereya, Gambiya, Gineya-Bissau, Liberiya, Libiya, Sudani, Mauritania, Sao Tome na Principe.

Mu bihe byahise, abayobozi ba za konsula (Ambasade) baciwe intege zo gukoresha ububasha bwabo mu gusaba ingwate, nk’uko biteganyijwe mu bubanyi n’amahanga, kubera ko uburyo bwo kohereza, gutunganya no gutanga ingwate butoroshye.

Trump yagize ingamba zo kurwanya abimukira mu buryo butemewe ingingo y’ingenzi mu buyobozi bwe, kandi iyi ntambwe aheruka gukora ishobora kugira ingaruka kuri benshi.

Perezida mushya watowe Joe Biden, wiyemeje guhindura politiki nyinshi z’abinjira n’abasohoka mu gihugu za Trump, ntaragira icyo atangaza niba iyi gahunda y’ingwate ya visa izahagarika abaguma mu gihugu birenze urugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa