skol
fortebet

Trump yiswe umuhombyi w’umwaka

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko uyu mwaka wa 2020 usa n’uri gukabakaba ku ndunduro, ibitangazamakuru hirya no hino ku Isi birawuvugaho byinsnhi binyuranye , ariko kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Budage no ku mugabane w’Uburayi, Der Spiegel, kuri uyu wa Gatan tariki ya 11 Ukuboza 2020 cyise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump umuhombyi wa mbere w’umwaka w’2020.

Sponsored Ad

Abanditsi babiri bahuriye kuri iyi nkuru bise Perezida Trump umuhombyi w’umwaka (Der Verlierer des Jahres), bashingiye ku kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Bati: “Yanze kwemera ko yatsinzwe, ahubwo yivugira ko amatora yibwe cyane, n’ubwo nta gihamya kibishimangira. Nta gitangaje, Perezidansi ya Trump irangiye nk’uko yatangiye. Nta kinyabupfura, nta cyubahiro.”

Hari aho mu nkuru y’iki gitangazamakuru, bageze bagasobanura Trump nk’umuntu “utareba ku nyungu rusange, akita ku kintu kimwe rukumbi; ari cyo we ubwe.” Arakomeza ati: “Ku bwa Trump nta kintu kiba ku murongo.”

Indi mpamvu yatumye aba banditsi bita Perezida Trump umuhombyi, ngo ni uko yasuzuguye icyorezo cya Covid-19, ntashyireho ingamba zo kukirinda Abanyamerika, kigakwira hose, na we bikagera ubwo acyandura.

Iki gitangazamakuru cyise Trump umuhombyi, mu gihe na The Times iherutse gukora inkuru ishyira Joe Biden watorewe kuyobora USA na Kamala Harris uzaba Visi Perezida we, ku mwanya wa mbere w’abantu uyu mwaka wahiriye kurusha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa