skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yahaye ishimwe rikomeye Etincelles FC yamureze akaba icyamamare [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Amavubi n’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola,yashimiye mu buryo bwihariye ikipe ya Etincelles FC yamuzamuye akiri muto,ayiha imyambaro itandukanye yaguze akayabo ka miliyoni 3 FRW.

Sponsored Ad

Tuyisenge wazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC akanayibera kapiteni,yazirikanye ibyo yakorewe n’iyi kipe y’iwabo mu karere ka Rubavu niko kuyigurira iyi myenda myiza cyane yayimurikiye kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019.

Amakuru aravuga ko iyi myambaro igizwe n’amakoti ndetse n’amapantalo ya siporo [trainings] 30,yazishyuye amadolari ya USA angana n’ibihumbi 3000.

Ubwo Tuyisenge yavaga muri Gor Mahia yerekeza muri Petro Atletico,yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda uhenze mu bazwi amafaranga baguzwe, aho Petro Atletico yamutanzeho ibihumbi 350 by’amadolari ya US.

Tuyisenge yavuye muri Etincelles FC ajya muri Kiyovu Sport nayo ayivamo yerekeza muri Police FC.Yerekeje muri Gor Mahia muri 2016 ayikinira imyaka 3.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa