skol
fortebet

U Bushinwa bwashyikirije leta y’u Burundi inyubako nshya igezweho Perezida azajya akoreramo

Yanditswe: Friday 22, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gashyantare nibwo mu mugi wa Bujumbura muri Komini Mutimbuzi habereye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira inzu Peresindansi izajya ikoreramo.

Sponsored Ad

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uburundi Nibigira Ezechiel wari uhagarariye Leta y’uburundi,naho ubushinwa bwo bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo muri icyo gihugu.

Iyi nzu Peresindansi izajya ikoreramo ni inyubako y’amagorofa ane yubatse ahitwa Gasenyi, muri Komini ya Mutimbuzi i Bujumbura.

Ambasaderi Li Changlin yavuze ko kiriya gikorwa kigaragaza ubucuti hagati y’Ubushinwa n’u Burundi, kandi uwo mubano ukazakomeza kubaka ubufatanye no kuzamura imibereho y’abaturage b’u Burundi by’umwihariko kugira ahantu heza abakozi ba Leta bakorera.

Minisitiri Nibigira we yavuze ko ashimira u Bushinwa bwubatse iriya nyubako y’aho Umukuru w’Igihugu azakorera kuko ngo iki gihugu kuva cyabona ubwigenge nticyari kigeze kigira Ibiro bya Leta Umukuru w’Igihugu akoreramo.

Iyi nyubako ifatwa nk’impano u Bushinwa bwageneye u Burundi, yubatse kuri Km 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura rwagati.

Hari amakuru avuga ko Umukuru w’Igihugu atazatangira guhita akorera muri iyi nyubako bitewe n’imirimo yindi izabanza gukorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Burundi, Ezéchiel Nibigira yavuze ko iyi nyubako izaba ari ibiro bya Perezida, ariko atariho azajya aba n’umuryango we.

Ibi ngo byaba byatewe n’uko iriya nyubako Peresindansi izajya ikoreramo ahantu iherereye ntawakwizera umutekano waho.

Ibitekerezo

  • Nonese ibyo kwimukira i itega byarahindutse????Ni gute muvuga ngo ntimwizeye umutekano w’aho iyo nyubako iri kandi iri mu gihugu???ubwo n’umutekano w’igihugu ntimuwizeye???!!!!!!!!!!

    Mwitegereze neza,murasanga ifite forme (shape) nk’iya White House.China ifasha Africa cyane.Niyo yubatse inzu y’Ikicaro gikuru cya African Union.Ikibazo nuko Abashinwa benshi batemera Imana.Niyo mpamvu badasenga.Imana yabo ni "akazi".Iki ni ikibazo gikomeye cyane.Ni gute wakumva ko utaremwe?Ukarya,ukanywa,ukabyara,etc...warangiza ukavuga ko "nta Mana ibaho".Gusa n’abemera ko ibaho,bayihakana binyuze kubyo bakora.Umuntu wizera Imana by’ukuri,yirinda gukora ibyo itubuza.Nyamara abantu bumvira Imana nibo bake.Reba intambara ziri ku isi,ubusambanyi,uburiganya,ruswa,ubujura,etc...Abantu bumva ko ubuzima gusa ari Shuguri,Politike,akazi,etc...Ntabwo bazi ko abibera mu byisi gusa Imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bityo ntabwo izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Umuntu ukora ibyo Imana itubuza,ntaho ataniye n’Abashinwa batemera Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa