skol
fortebet

U Rwanda rwaje ku myanya y’imbere ku rutonde rw’ahantu habereye ubukerarugendo ku isi

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikinyamakuru Forbes cyashyize umujyi wa Kigali ku mwanya wa Gatanu mu hantu habereye ubukerarugendo mu isi mu mwaka wa 2020. Iki kinyamakuru ku rutonde cyakoze ruriho ahantu makumyabiri hatandukanye ku isi habereye ubukerarugendo.

Sponsored Ad

Forbes na none izwiho kuba ikusanya ndetse igatangaza amakuru agezweho kandi yizewe ku bijyanye n’ubukerarugendo. Iki kinyamakuru nubwo cyandika ndetse kigatangaza amakuru ku bukerarugendo, si byo byonyine gikora kuko no mu bijyanye n’ishoramari, ubucuruzi ndetse n’imiyoborere na byo kibyandikaho. Ese kuri iyi nshuro ni iki cyatumye Kigali ihigika indi mijyi cyangwa ahandi hantu nyaburanga hakabereye ubukerarugendo?

Nk’uko ikinyamakuru Forbes kibigaragaza, kivuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Kigali n’u Rwanda muri rusange bimaze gukataza mu iterambere na cyane ko ari umurwa mukuru w’igihugu unafite byinshi bitangaje. Isuku n’umutekano birangwa muri uyu mujyi iri mu byatumye Kigali iza mu myanya ya mbere mu hantu habereye ubukerarugendo.

Ikindi ni ibikorwa biharangwa birimo nk’amazu amurika ibijyanye n’ubugeni, abakora (abadoda) imyenda igezweho ndetse ko muri uyu mujyi cyangwa se iki gihugu cy’u Rwanda uhasanga abagore bahagurukiye guteza imbere kawa ikaba igeze ku rwego rwiza ku isi.

Ntitwakwirengagiza kuvuga ku kuntu Forbes yatatse amacumbi abiri ari muri iki gihugu. Iki kinyamakuru cyagarutse ku bwiza bwa Singita Kwitonda Logde iherereye mu karere ka Musanze ndetse na One&Only’s Nyungwe House iri muri Pariki ya Nyungwe. Forbes yerekanye ko kugera muri Kigali kuri ba mukererugendo bakagenda badasuye ahandi hantu habereye ubukerarugendo nk’aya macumbi cyangwa pariki y’Ibirunga ibamo ingagi, ari uguhomba.

Kuri uru rutonde rwa Forbes mu nkuru yanditswe na Christopher Elliott, dore uko imijyi yakurikiranye:

1. Ku mwanya wa mbere hajeho “Amangiri/Lake Powel, Utah/Antelope Canyon, Arizona”

2. Ku mwanya wa kabiri hari “Palermo/Sicily, Italy”

3. Ku mwanya wa gatatu hajeho “Cape town,South Africa”

4. Ku mwanya wa kane hajeho “Bariloche/Petagonia, Argentina”

5. Ku mwanya wa 5 hajeho “Kigali, Rwanda”

6. Ku mwanya wa 6 hari “Marrakech, Morocco”

7. Ku mwanya wa 7 hari “Porto/Douro Valley, Portugal”

8. Ku mwanya wa 8 hari “Tel Aviv, Israel”

9. Ku mwanya wa 9 hari “Atacama desert, Chile”

10. Ku mwanya wa 10 hariho “Dubrovnik, Croartia”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa