U Rwanda rwateye inkunga igihugu cya Malawi y’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 180[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 April 2019 Yasuwe: 1499

U Rwanda rwateye inkunga Malawi ingana n’ibihumbi 200 000 b’Amadoli birenga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’ikibazo cy’ibiza muri iki gihugu.

Guverinoma ya Malawi ibinyujije mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yashimiye u Rwanda kub’ igikorwa cyiza rwakoze cyo kwifatanya nabo mu gukumira no gushaka umuti watuma ikibazo cy’ibiza kitangera kugaragara cyane muri iki gihugu.

Bagize bati “Warakoze Guverinoma y’u Rwanda kuduha Sheki ya 200,000$ yo guhashya ingaruka z’ibiza. Malawi yishimiye iki kimenyetso kigaragaza ubuvandimwe buri mu bihugu bya Afurika. Ntabwo tuzabyibagirwa.”

Muri Werurwe 2019, Abayobozi mu muryango w’abibumbye, bavuze ko byibura abantu 115 bapfuye muri Mozambique, Malawi no muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko imvura nyinshi ikoze ku bagera ku 843,000 mu gace k’Amajyepfo ya Afurika bagasaba ubufasha bwihuse bwo gufasha mu guhangana n’iki kibazo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asubije KT Press agira ati “Iki ni ikimenyetso Guverinoma y’u Rwanda yakoze ishyigikira biriya bihugu bitatu byakozweho.”

Ibindi bihugu bikomeje gushyigikira ibihugu byakozweho, harimo na Zambiya yahaye ibyo kurya Malawi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia,Seare Mekonnen,yishwe arashwe

Jenerali witwa Seare Mekonnen, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya...
23 June 2019 Yasuwe: 3692 0

Donald Trump yabwiye Iran ko baramutse barwanye yasenyuka burundu

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko adashaka...
22 June 2019 Yasuwe: 1730 1

Umuvugizi wa perezida Nkurunziza yavuze ko imyigaragambyo y’abasaba ko...

Umuvugizi wa perezida Petero Nkurunziza witwa Ndenzako Karerwa Jean Claude...
22 June 2019 Yasuwe: 3130 1

Biravugwa: Perezida Nkurunziza yasabye abayoboke be mu ibanga ko...

Perezida w’Uburundi,Petero Nkurunziza,yasabye mu ibanga abayoboke b’ishyaka...
21 June 2019 Yasuwe: 2716 2

Ubuhinde: Bisi yahanutse ku musozi ihitana abantu 44

Abantu bagera kuri 44 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi...
21 June 2019 Yasuwe: 2523 0

Iran yahanuye Drone ya Amerika mu rwego rwo kuyibutsa ko yavogereye ikirere...

Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) zavuze ko zahanuye akadege katagira...
20 June 2019 Yasuwe: 3921 1