skol
fortebet

U Rwanda rwongeye rutumirwa mu nama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byatumiwe mu nama izahuza abakuru b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi (G7) iteganyijwe kubera mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa mu mpera z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Iyi nama izamara iminsi itatu iteganyijwe hagati y’itariki ya 24 n’iya 26 Kanama uyu mwaka. Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurwanya ubusumbane. Izitabirwa n’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi ari byo Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani.

U Rwanda rwahawe ubutumire muri iyi nama cyo kimwe n’ibihugu bya Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Burkinafaso na Niger.

Hatumiwe kandi ibihugu bya Australia, na Chile yo muri Amerika y’Amajyepfo.

U Rwanda rwaherukaga gutumirwa mu nama ya G7 mu mwaka ushize wa 2018, aho rwari rwatumiwe mu bihugu 12 byagombaga kuganira ku ngingo yo kurinda inyanja.

Muri iyi nama yabereye i Quebec muri Canada, u Rwanda rwari rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye ubumwe bwa Africa.

Ibitekerezo

  • Nukubera ko Kagame yigaragaje nk’umuntu ukomeye ku isi.Niyo mpamvu ibihugu byinshi bisigaye bimutumira cyane.Gusa nubwo ibihugu bimwe bikize,ntabwo byashoboye gukuraho Ubukene,Indwara,Ubusaza,Akarengane,etc...ndetse n’urupfu.Ni iki kizabikuraho?Nkuko Daniel igice cya 2 umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo buzayoborwa na Yesu.Hanyuma bukure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka bazabaho iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa