skol
fortebet

Ubuhinde: Abakobwa batatu barimo kwifata Selfies bagonzwe na gari ya moshi babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Abakobwa batatu bakiri bato mu Buhinde bagonzwe na gari ya moshi ubwo bari barangaye bari kwifatira selfies mu muhanda wayo,bakwepa imwe indi ihita ibagonga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo aba bakobwa bagonzwe n’imodoka ubwo bari batashye ubukwe ahitwa Panipat bakunda aka gace niko kugerageza kwifatira amafoto mu muhanda wa gari ya moshi irabagonga babiri bahita bapfa.

Ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru cyagize kiti “Aba bakobwa bapfuye bari bahuze bari kwifata selfies,babona gari ya moshi irabasatiriye.bimukiye mu wundi muhanda batarebye ko hari indi gari ya moshi iri kuza ihita igonga 2 barapfa.Umukobwa umwe yagiye mu kindi gice ararokoka.”

Abakobwa bahitanywe n’iyi mpanuka harimo uwari ufite imyaka 19 n’uwa 18 y’amavuko.

Urubyiruko rwinshi mu Buhinde rukomeje gupfa kubera kugerageza gushaka kwifatira Selfies ahantu habashyira mu byago nko mu ishyamba hafi n’inyamaswa,mu muhanda,ku manga n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa