skol
startimes

Ubukwe bw’abahuje igitsina bwaciye kuri televiziyo y’igihugu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 20 December 2020 Yasuwe: 6437

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori byabaye nyuma gato ya saa sita z’ijoro iri tegeko ryemewe kujya mu bikorwa.Alexandra Quiros na Dunia Araya nibo ba mbere bashyingiranywe bahuje igitsina muri Costa Rica.


Ubukwe bwabo bwerekanywe kuri televiziyo y’igihugu.

Perezida Carlos Alvarado yavuze ko guhindura itegeko bivuze ko Costa Rica ubu iha abakundana bahuje ibitsina uburenganzira bahoze bakwiriye.Yanditse mu rurimi rw’igisipanyole ati : “ubworoherane n’urukundo kuva ubu bikwiye kuba ibituranga bikadufasha gukomeza no kubaka igihugu buri wese afitemo umwanya”.

Itegeko ryemerera abantu bose gushyingirwa muri iki gihugu rihindutse nyuma y’uko mu 2018 urukiko rw’itegeko nshinga rutangaje ko binyuranyije n’amategeko kubuza abahuje ibitsina gushyingirwa, kandi kubabuza ari ivangura.

Icyo gihe, uru rukiko rwahaye inteko ishinga amategeko ya Costa Rica amezi 18 yo guhindura itegeko.

Enrique Sánchez umudepite wa mbere muri Costa Rica weruye akavuga ko ’aryamana’ n’abo bahuje igitsina, yishimiye izi mpinduka n’abagize uruhare ngo zigerweho.

Yabwiye Reuters ati : “Ibyo baciyemo n’umuhate wabo…bifashije kubaka sosiyete itarimo imiryango y’ikiciro cya kabiri cyangwa abantu b’ikiciro cya kabiri”.Imiryango imwe yegamiye ku iyobokamana yamaganye izi mpinduka, abadepite barenga 20 nabo bagerageje gutinza impinduka z’iryo tegeko.

Mu bihugu byinshi bya Afurika amategeko ntiyemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa, muri bimwe mu bihugu imibonano y’abahuje igitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ariko ntabwo anemera ishyingirwa ryabo kuko ashyingira umuntu w’igitsina gore n’uw’igitsina gabo gusa.

Mu Burundi naho amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, ndetse abakora imibonano mpuzabitsina bagihuje bashobora gufungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Uwihanganye Emmanuel

    Mbese mwibuka ko icyi cyaha aricyo cyarimbuje Sodomu na Gomora .nimutegereze gato kuko ntibizatinda Imana izabasukaho umujinya wayo. Muze gusoma Ibyahishuwe 16:1-20 ibi byago Imana izateza isi bizabumvisha.

    1 month ago

Inzindi nkuru

James yaribeshye ajugunya Disike iriho Miliyari z’Amanyarwanda zisaga...

James Howells ufite imyaka 35, ku bw’impanuka yajugunye disiki ye ifite...
22 January 2021 Yasuwe: 4605 0

Uwari Minisitiri mu biro bya Perezida wa Afurika y’Epfo yishwe n’ingaruka za...

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, Jackson Mthembu wari Minisitiri mu biro bya...
22 January 2021 Yasuwe: 2834 0

Shema ku myaka 7 gusa atwara indege[AMAFOTO]

Shema Graham ni umwana w’Umugande w’imyaka 7 y’amavuko gusa, ariko amaze...
21 January 2021 Yasuwe: 6227 0

Hasabwe ubucukumbuzi ku mpamvu urukingo rwa COVID-19 ’Moderna’ rutera bamwe...

Ikigo cya Moderna Inc. gikora urukingo rwa Covid-19 rwitwa ‘Moderna’ cyasabwe...
21 January 2021 Yasuwe: 3389 1

Aho Joe Biden ari burahirire i Washington impande n’impande hagabwe Ingabo...

Muri Washington aharibuze kubera umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya...
20 January 2021 Yasuwe: 5812 0

Muri Tanzania abagabo barashinjwa gucura abana babo amashereka

Mu Ntara za Iringa na Shinyanga mu Majyepfo y’Iburengerazuba mu gihugu cya...
19 January 2021 Yasuwe: 7327 0