Uburundi bwategetse abasirikare babwo kuguma muri Somalia ku ngufu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 3942

Leta y’uburundi yabwiye abasirikare babwo bagera kuri 600 ko batagomba kujya ku kibuga cy’indege muri Somalia ngo batahe,bibatera urujijo kuko umuryango w’abibumbye wavuze ko kuri uyu wa Gatanu taliki ya 01 Werurwe 2019,utari bubagaburire cyangwa ngo ugire ikindi kintu nkenerwa ibaha.

Aba basirikare 600 bari bamaze kuzinga ibyabo bitegura gutaha,bahita bakubitana n’itegeko rivuye I Bujumbura ko badakwiriye guhirahira ngo burire indege ibacyura mu rugo ndetse ibasaba kuguma muri Somalia byanze bikunze.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na UN bari bategetse ko aba basirikare b’Uburundi baba bavuye muri Somalia bitarenze taliki ya 28 Gashyantare 2019,ariko uyu munsi baracyari muri iki gihugu ndetse ngo Nkurunziza yababwiye ko bagomba kuhaguma.

Leta y’Uburundi yasabye AMISOM ko mbere y’uko aba basirikare 600 bataha,hakorwa inama idasanzwe yo kubumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare b’Uburundi babwinjirizaga akayabo ka miliyoni 18 z’amadolari buri kwezi.

Guhera kuri uyu wa Gatanu,izi ngabo 600 z’Uburundi ziratangira kwishakira ibyo kurya n’ibindi zikeneye kuko AU nta kintu na kimwe irongera kubaha.

Uburundi bwasabwe kugabanya ingabo 1000 muri 5,400 zayo ziba muri Somalia,bibabaza cyane Leta y’iki gihugu cyahabwaga amafaranga menshi aturutse muri UN kubera izi ngabo.

Abasirikare 400 bamaze gutaha mu Burundi guhera kuwa 21 Gashyantare 2019,ariko aba 600 ba nyuma Uburundi bwanze ko bataha.

AU yabwiye Uburundi ko umusirikare wabwo urakomereka muri aba 600 bagombaga gutaha ntacyo ibazwa ndetse yongera kwibutsa ko aba basirikare bakwiriye kuva muri Somalia byihutse.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mutima marius

    Ubwo iyo leta iriho koko? Umuntu bamubwiye gucyura abantu be ikibazo kiba kirihe, none baziga ko bazagarira amahoro ntibatahe? Leta yuburundi ntabwo iriho, nabaswa gusa, ingabo zitagira umutware

    1 month ago
  • chat_bubble

    Yemwe ni akumiro!! Abantu benshi nyamara bafitemo ibibazo byinshi bakaba batavia ahari!!

    1 month ago
  • chat_bubble gakuba

    Akumiro namavunja wamugani ubwo barafata, agace kamwe bagashingemo ibendera ryuburundi, ga icyo nibaza Somalia se ni ntara yuburundi aliko abarundi manayanjye, uziko nigitambambuga kutagira ubwenge nkubu*

    1 month ago

Inzindi nkuru

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi...

Bobi Wine nyuma y’iminsi mike ashyamiranye na Polisi y’igihu cya Uganda...
24 April 2019 Yasuwe: 2844 2

Uganda: Amerika yamaganye Leta ya Uganda kubera urugomo ikomeje gukorerera...

Leta Zunze ubumwe za Amerika zamaganye bikomeye Guverinoma ya Uganda...
24 April 2019 Yasuwe: 2075 1

Perezida Museveni yakiriye mu rugo rwe Sheilla umuhanzi akaba n’umunyabugeni...

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu rugo iwe Sheilla...
24 April 2019 Yasuwe: 2810 0

RDC: Inyeshyamba zivuga Ikirundi zateze bisi yarimo abagenzi zirabambura...

Mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki Cyumweru,inyeshyamba zivuga ikirundi zateze...
24 April 2019 Yasuwe: 2215 0

Saudi Arabia yishe abantu 37 barimo umwe yabambye ku musaraba ibaziza...

Igihugu cya Saudi Arabia cyishe abantu 37 bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba...
23 April 2019 Yasuwe: 2851 1

Perezida Kagame na bagenzi be basabye ko abasirikare bayoboye Sudani...

Mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze...
23 April 2019 Yasuwe: 3818 2