skol
fortebet

Ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu birya inyama cyane

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu myaka 50 ishize, ibiro by’inyama ziribwa byaragwiriye cyane, kubera abantu bagwiriye ku isi, ariko cyane cyane bikava ko abarya inyama cyane ngo ari abakire, kuko abakene bakizirya gake gashoboka.

Sponsored Ad

Mu myaka 50 ishize, ibiro by’inyama ziribwa byarazamutse bikomeye. Ubu ibyo biro bikaba byarikubye incuro 5.Amakuru dukesha BBC Afrique avuga ko mu myaka ya 1960 hariwe amatoni miliyoni 70 ku mwaka, ariko ubu hakaba harariwe toni zirenga miliyoni 330 ku mwaka.

Zimwe mu mpamvu zibitera ngo nuko abantu bagwiriye, mu myaka y’1960 abantu banganaga na miliyari 3, ariko ubu tukaba tugeze kuri miliyari 7,6.Nubwo bimeze uko ngo iyo siyo mvo yonyine kuko bavuga ko ubutunzi nabwo ari kimwe mubyatumye inyama ziribwa cyane ku isi.

Aho bakavuga ko abakire barya inyama nyinshi cyane, ariko abakene bo bakaba bakiri mu bazirya gake gashoboka. Kuko mu bihugu bitunze ariho hari ikigereranyo kinini cy’abarya inyama gusumbya mu bihugu bikennye.Ibyo bikaba biri uko mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko mu myaka 50 iheze, abantu bagiye batunga gusumba mu myaka 50 yari imbere yayo.

Ibihugu bimwe bimwe mu bitunze nka Amerika na Australia mu mwaka wa 2013, byari biri ku mwanya wa mbere ’1’ mu barya inyama nyinshi buri mwaka.Naho ibihugu nka Argentine na New Zealand bakaba barya ibiro bingana n’100 ku muntu buri mwaka, ibyo bikaba bingana n’igice cy’inka, cyangw inkoko 50.

Ku mugabane w’Uburaya naho hakaba ahatari hake haribwa ibiro by’inyama biri hagati ya 80 na 90 ku mwaka ku muntu.Dukubitiye mu bihugu bikennye, birimo ibiri ku mugabane wa Africa, ubushakashatsi bwerekana ko haribwa inyama nke cyane.

Ikiza ku isonga ni Nigeria barya ibiro 9 ku muntu buri mwaka, U Rwanda rukaza ku mwanya wa 2 n’ibiro 8, naho Ethiopia ikaza kumwanya wa 3 n’ibiro 7 ku muntu buri mwaka.

Abashashatsi ariko bakaba bavuga ko hari ibindi bihugu birya inyama cyane, ibyo nabyo bikaba ari ibihugu bifite ubutunzi bugereranyije ariko birimo byihuta mu iterambere. Aho ni nk’ibihugu nka Bresil n’ubushinwa.Ariko hari n’ibindi bihugu ngo bitigeze birya inyama cyane naho bagiye batunga cyane, aho nk’Ubuhinde bo bagumye ku rugero rusanzwe rw’ibiro 4 by’inyama ku muntu ku mwaka. Igipimo kiri hasi cyane ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa