skol
fortebet

Ubushinwa bwakoresheje intwaro z’ibanga mu guca intege abasirikare b’ Ubuhinde

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Mu misozi ya Himalaya, Ingabo z’u Buhinde zashyizwe ku mupaka utavugwaho rumwe w’u Buhinde n’u Bushinwa ziherutse gufatwa n’indwara y’amayobera yaziciye intege mu kanya nk’ako guhumbya bikaba ngombwa ko zimwe zita umupaka.

Sponsored Ad

Biravugwa ko izi ngabo z’u Buhinde zumvaga zimeze neza, ziri maso ziyahanze bagenzi bazo b’Abashinwa ku rundi ruhande rw’umupaka, ariko mu gihe kitageze ku munota zigatangira kuruka, gucika intege, zimwe zinanirwa no guhagarara bituma ingabo z’u Bushinwa zinjira aho zari zirinze nta sasu na rimwe rirashwe.

Aya mayobera yabaye mu kwezi kwa munani akomeza kugirwa ibanga kugeza mu cyumweru gishize ubwo hamenyekanaga intwaro y’ibanga u Bushinwa bwakoresheje mu guca intege aba basirikare.

Ubwo mu isomo abanyeshuri ba Kaminuza ya Renmin muri Beijing, bahabwaga n’umwarimu Jin Canrong, yahishuye uko iki gikorwa cyabaye ndetse n’intwaro y’ibanga yakoreshejwe.

Nk’uko Prof. Jin yabitangaje, ngo Abashinwa bakoresheje intwaro zohereza imirasire itagaragara bita “microwave Weapon” ku ngabo z’u Buhinde aho yageze ku mibiri yabo bagashyuha cyane bagatangira kuribwa. Ingabo z’u Bushinwa ngo zikaba zari zarashyize iyi ntwaro ku dusozi tugize Himalaya zikangisha kuzateka ari bazima bagenzi babo. Prof Jin yagize ati:

Twacyemuye ikibazo mu buryo bw’amabengeza. Ntibigeze (Abahinde) babikwirakwiza kuko batsinzwe nabi.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail iravuga ko ari ubwa mbere intwaro nk’iyi yari ikoreshejwe ku mugaragaro nubwo hashize igihe bizwi ko zihari.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakoze intwaro nk’izi zo mu bwoko bwa “directed-energy weapons (DEWs)” zijyanwa muri Afghanistan mu 2010 ariko zivanwayo zidakoreshejwe na rimwe.

Ku ruhande rw’u Buhinde, igisirikare cyabwo cyo cyateye utwatsi ibyatangajwe na Prof. Jin kivuga ko ari inkuru z’ibinyoma (Fake news). Ariko uwizera aya makuru ni umudepite wo mu Bwongereza, Tobias Ellwood , ubarizwa muri komite ishinzwe ubwirinzi. Avugana na Daily Mail kuri iki Cyumweru Tobias yagize ati:

Turabizi ko Abashinwa bamaze igihe bakora ubushakashatsi na banakora intwaro nk’izi. Ikintu kirishujeho gutera impungenge nuko zishobora kuba zirimo no gukoreshwa ahandi hantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa