skol
fortebet

Ubuyapani bwagabye abasirikare babarirwa mu bihumbi guhangana n’umuyaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyapani bwagabye abasirikare babarirwa mu bihumbi za mirongo n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi, nyuma yaho umuyaga ukomeye uvanze n’imvura wiciye abantu 23.

Sponsored Ad

Uyu ni umwe mu miyaga ikomeye ivanze n’imvura ubayeho muri iki gihugu mu myaka ya vuba ishize.

Ejo ku wa gatandatu nibwo iyi nkubi y’umuyaga yiswe ’Typhoon Hagibis’ yageze mu majyepfo y’umurwa mukuru Tokyo, ikomeza yerekeza mu majyaruguru ndetse iteza n’imyuzure ikaze.

Abantu 17 baburiwe irengero muri uwo muyaga, nkuko bitangwaza n’igitangazamakuru NHK cyo mu Buyapani.

Mu ntara ya Nagano iri rwagati mu Buyapani, amazi y’imyuzure yagose gariyamoshi zizwi cyane zo mu Buyapani za ’bullet trains’ (’zisongoye nk’isasu’), mu gihe indege za kajugujugu ziri ’kuroba’ abaturage bari mu gihirahiro ku bisenge by’inzu.

Abasirikare bagera ku 27,000 n’abandi bakora mu bikorwa by’ubutabazi ni bo bagabwe muri ibyo bikorwa by’ubutabazi, nkuko abategetsi babivuga.

Minisitiri w’intebe Shinzo Abe yavuze ko "leta izakora uko ishoboye kose", asezeranya ko izindi ngabo nazo zizagabwa muri ibi bikorwa by’ubutabazi nibiba ngombwa.

Umukecuru yahanutse muri kajugujugu

Kuri iki cyumweru, iyi nkubi y’umuyaga yari yacishije macye iba nk’ivuye ku butaka.
Mu mujyi wa Kawagoe uri mu majyaruguru y’Ubuyapani, abakora ibikorwa by’ubutabazi bakoresheje ubwato mu gufasha abaturage bari baheze mu nzu y’abageze mu zabukuru.

Hafi ingo 150,000 zo mu gace k’umujyi wa Tokyo ubu nta muriro w’amashanyarazi n’amazi zifite. Ingendo za gariyamoshi n’iz’indege zahagaritswe kubera ubwoba ko iyi nkubi y’umuyaga ya Hagibis igiye gusubira.

Abapfuye benshi barenzweho n’ubutaka bw’imisozi yahirimye cyangwa batwarwa n’amazi y’imyuzure.

Umukecuru umwe ugeze mu kigero cy’imyaka ya za 70 yapfuye ubwo yahubukaga by’impanuka muri kajugujugu yari iri kumutabara, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AP, bisubiramo amagambo y’abategetsi.

Mu minsi micye, uduce tumwe tw’Ubuyapani twaguyemo imvura igera kuri 40% by’imvura muri rusange igwa mu gihe cyose cy’imvura.

Iyi mvura yanibasiye imyaka mu mirima ndetse n’ubuhunikiro bw’imyaka burengerwa n’imyuzure.

Umuhinzi umwe wo mu mujyi wa Higashimatsuyama, mu majyaruguru ya Tokyo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Nta na rimwe twigeze tugira umwuzure nk’uyu mbere".

Mu kwezi kumwe gusa gushize, indi nkubi y’umuyaga yiswe ’Typhoon Faxai’ yangije ibice bimwe by’Ubuyapani, yangiza ingo 30,000, nyinshi muri zo zikaba zitari zanasanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa