skol
fortebet

Ubuyapani bwanyonze Umushinwa,ibidakunze gukorwa ku banyamamahanga

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Igihugu cy’u Buyapani cyanyonze umugabo ukomoka mu Bushinwa kubera icyaha cyo kwica bunyamaswa umuryango w’abantu bane, ibitaherukaga kubaho ku banyamahanga mu gihe cy’imyaka 10 ishize yose.

Sponsored Ad

Uyu mugabo, Wei Wei, yakoze ubwo bwicanyi mu 2003 afashijwe na bagenzi be babiri.

Bari bahungiye mu Bushinwa, aho umwe yanyonzwe mu 2005 undi nawe acirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Ubuyapani bwari bufite abantu bagera ku 100 baciriwe urwo gupfa barindiriye kunyongwa.

15 banyonzwe umwaka ushize wa 2018, harimo 13 b’abarwanyi b’umutwe witwa Aum Shinrikyo bemera icyaha.

Ubuyapani bwatangiye kumenyesha amazina y’abanyongwa mu 2007, kuva icyo gihe hakaba hari hamaze kumenyekana izina rimwe gusa ry’umunyamahanga - umushinwa wanyonzwe mu 2009.

Yari yishe abashinwa batatu yabanaga nabo mu murwa mukuru Tokyo.

Umushinjacyaha w’ubutabera Masako Mori yavuze ko yateye igikumwe ku inyongwa rya Wei Wei "nyuma y’umwihwerero muremure".

Ati: "Ni ubwicanyi bw’agahomamunwa aho abagize umuryango, harimo n’umwana w’imyaka 11, bishwe bunyamaswa kubera ingeso yo kwikunda".

Mu Buyapani, imanza z’urupfu ntizimenyeshwa kugeza ku munsi wa rwo.

Wei Wei, yahoze yiga indimi akaba yari afite imyaka 40, yaremeye ko yishe abo bantu, ariko ahakana ko atari we wari wafashe iya mbere.

We na bagenzi be bakoranye icyo cyaha barimo bashaka kunyaga umuryango wa Shinjiro Matsumoto mu gace ka Fukuoka.

Bwana Mastumoto yaranizwe, cyo kimwe n’abana be babiri, umugore we nawe bamwicisha amazi mu cyumba cy’ubwogero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa