skol
fortebet

Ubuyapani bwiteguye gufatanya na Amerika mu kurwanya Koreya ya ruguru

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’ Ubuyapani, Fumio Kishida, yatangaje ko Ubuyapani bwiteguye gutera ingabo mu bitugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bihano byafatiwe Koreya ya Ruguru.
Yavuze ko bazahagarika urujya n’uruza rw’ibicuruzwa by’ibigo bitanu n’abashoramari bagera ku icyenda bigenga, byose bifite aho bihuriye na Koreya ya Ruguru ndetse n’Ubushinwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Ubuyapani bwasohoye itangazo rikubiyemo ibyo buzakora, nyuma y’aho inteko (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’ Ubuyapani, Fumio Kishida, yatangaje ko Ubuyapani bwiteguye gutera ingabo mu bitugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bihano byafatiwe Koreya ya Ruguru.

Yavuze ko bazahagarika urujya n’uruza rw’ibicuruzwa by’ibigo bitanu n’abashoramari bagera ku icyenda bigenga, byose bifite aho bihuriye na Koreya ya Ruguru ndetse n’Ubushinwa.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Ubuyapani bwasohoye itangazo rikubiyemo ibyo buzakora, nyuma y’aho inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutwe w’abasenateri, yemereje ku mugaragaro ibihano bishya yafatiye Koreya ya Ruguru, kubera gukomera ku mugambi wo kugerageza ibisasubya kirimbuzi, birimo n’iby’ubumara byo mu bwoko bwa ICBM bishobora kwambukiranya umugabane bya (Intercontinental ballistic missile).

Ibihano Amerika izafata, yatangaje ko bizagira n’ingaruka ku bigo by’imari by’Ubushinwa. Gusa ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, yahise avuga ko umwanzuro w’Ubuyapani nta gaciro ufite.

Koreya ya Ruguru yatangiye gufatirwa ibihano kuva mu mwaka wa 2016, kubera kugeragezaga ibisasu bya kirimbuzi no gukora ibitwaro by’ubumara. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zizakomeza gukaza ibihano kuri Koreya ya Ruguru, nidahagarika ibikorwa Amerika ivuga ko ari uguhungabanya umudendezo w’isi no gukuza ubushotoranyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa