skol
fortebet

Ubuyobozi bwa RD Congo bwafunze Televiziyo ishyigikiye abakandida batavuga rumwe na leta

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Televiziyo yitwa Canal Congo yamaze gufungwa kubera ko ishyigikiye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse yashinjwe gutangaza ibyavuye mu matora kandi bitarashyirwa hanze ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Nyuma y’amatora ya perezida wa RDC ku cyumweru gishize Taliki ya 30 Ukuboza 2018,Leta ya Congo yakuyeho internet kugira birinde ko abantu bohererezanya ubutumwa bw’ibihuha ku matora.

Ubuyobozi bwa Kongo bwatangiye gufunga n’ibinyamakuru kuko ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Radio y’Abafaransa RFI yafunzwe none hakurikiye iyi Canal du Congo.

Umuyobozi wa TV ya Canal du Congo, Jean-Jacques Mamba yavuze ko kugeza ubu babuze umurongo ndetse bahagaze batari gukora.

Yagize ati “Nta signal dufite.Nagerageje guhamagara ababishinzwe bambwira ko nta kindi bari gukora uretse gukurikiza amategeko.”

Byari biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa kuwa 06 Mutarama 2019 ariko amakuru aravuga ko CENI ishobora kubyigiza inyuma kubera ko imaze kuboneka 17% by’impapuro zatoreweho ndetse nta cyizere ko zizaba zabonetse mbere y’iyi Taliki. Amajwi ya burundu yagombaga gutangazwa tariki 15 Mutarama 2019.

Abakandida barimo Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi nibo bazavamo uzasimbura Kabila ku butegetsi yari amazeho imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa