skol
fortebet

Ubuyobozi bwasabye imbabazi uwamaze imyaka 30 yibukira umukobwa we ku mva itari yo

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, bwasabye imbabazi nyuma yo gutahura ko umugabo wapfushije umwana we w’umukobwa yari amaze imyaka 30 amwibukira ku mva itari yo kubera ibuye riranga imva ryashyizwe mu mwanya utari wo.

Sponsored Ad

Victoria, umukobwa wa George Salt, yapfuye ataramara iminsi ibiri avutse mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1988, nuko ashyingurwa mu irimbi rya Southern Cemetery mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Bwana Salt yavuze ko yumvise abaye nk’"uwatereranywe" amaze gusanga nta buye ryo ku mva riri ku mva yari asanzwe ajya kwibukiraho umukobwa we.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’i Manchester bwasabye imbabazi kubera agahinda bwamuteje.


Imva ya Victoria mu irimbi rya Southern Cemetery ry’i Manchester

Bwana Salt, wari usanzwe ajya gusura iyi mva y’umukobwa we inshuro ebyiri buri mwaka mu gihe cy’imyaka 30 ishize, yagize ati:

"Narebye hasi nuko numva nkubiswe n’inkuba neza neza. Ndatekereza nti: ’ibuye ry’imva ryagiye hehe?"
Nuko aza kubona iryo buye ryo kumva - rifite n’andi mazina 17 aryanditseho, riri ahandi hantu.

Iri buye ryimuwe byo kwibeshya mu myaka ya 1980 rishyirwa ahandi hantu hatari ikintu. Ariko iryo kosa ryamenyekanye gusa uyu mwaka ubwo abakozi bo kuri iri rimbi bagenzuraga ibyangombwa by’iyi mva nuko iryo buye barisubiza mu mwanya waryo w’ukuri.

Ubuyobozi bw’ibanze bw’i Manchester bwavuze ko "busabye imbabazi bwivuye inyuma."

Kubera igihe kinini cyari gishize, ntibizwi neza impamvu iri buye ryo ku mva ryari ryarajyanwe ahantu hatariho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa