skol
fortebet

Ubwongereza bushobora kutitabira igikombe cy’isi kubera umwuka mubi uri hagati yabwo n’Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yatunze agatoki igihugu cy’Uburusiya ko ari cyo cyagize uruhare mu kuroga umugabo wahoze ari maneko wacyo mu minsi ishize kugira ngo babishinje Ubwongereza. Theresa May yashinje Uburusiya kubashotora
Ibi byateje umwuka mubi hirya no hino aho mu nama yabaye mu ijoro ryakeye May yasabye Uburusiya gutanga ibisobanuro byimbitse kuri iki kibazo ndetse n’impamvu bakomeje guhimba impamvu zidasobanutse zo kugira ngo bashake (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yatunze agatoki igihugu cy’Uburusiya ko ari cyo cyagize uruhare mu kuroga umugabo wahoze ari maneko wacyo mu minsi ishize kugira ngo babishinje Ubwongereza.

Theresa May yashinje Uburusiya kubashotora

Ibi byateje umwuka mubi hirya no hino aho mu nama yabaye mu ijoro ryakeye May yasabye Uburusiya gutanga ibisobanuro byimbitse kuri iki kibazo ndetse n’impamvu bakomeje guhimba impamvu zidasobanutse zo kugira ngo bashake gushotora Ubwongereza.

May yavuze ko uburozi bwahawe Sergei Skripal wahoze ari maneko w’Uburusiya n’umukobwa we byakozwe n’Uburusiya ndetse ubwongereza bwiteguye gutangaza ibihamya byerekana ko ari iki gihugu cyabigizemo uruhare ariyo mpamvu.

Biravugwa ko uyu mwuka mubi nukomeza,ikipe y’Ubwongereza ishobora kutazitabira igikombe cy’isi kizabera muri iki gihugu cyane ko Ubwongereza bufite impungenge z’abakinnyi babo ndetse n’abafana bagomba kwitabira iyi mikino.

Skripal niwe mbarutso y’umwuka mubi uri hagati y’Ubwongereza n’Uburusiya

Ntacyo Leta ya Putin iratangaza kuri ibi birego by’Ubwongereza gusa byitezwe ko mu minsi iri imbere bariregura aho May yavuze ko bashobora guca umubano n’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa