skol
fortebet

Ubwongereza nibwo bwatoje ishami rya polisi riri gutuma haba imyigaragambyo idasanzwe muri Nigeria

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ubwongereza muri Afurika, James Duddridge, yemeje ko abayobozi b’Ubwongereza bahaye amahugurwa n’ibikoresho itsinda ry’abasirikare badasanzwe bo muri Nigeria (SARS), ishami rya polisi ridakunzwe riregwa kwambura abantu, iyicarubozo n’ubwicanyi ndengakamere.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa Duddridge yandikiye umudepite wo mu ishyaka ry’Abakozi, Kate Osamor ku wa kane, yavuze ko hagati ya 2016 na 2020, abapolisi bo mu ishami rya polisi ubu ryasheshwe muri Nigeria, bitabiriye amahugurwa “agamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, amahugurwa y’imari ya Leta, n’amahugurwa ya polisi y’abaturage, ” nkuko Ikinyamakuru The Independent cyabitangaje.

Minisitiri yavuze ko iryo shami rya polisi (SARS) kandi ryakoreshaga ibikoresho bya radiyo byo mu Bwongereza byahawe abapolisi ba Nigeria.

Mu gihe cy’ibyumweru birenga bibiri, ibihumbi by’urubyiruko rwo muri Nigeria hirya no hino mu gihugu, barimo abo mu Bwongereza ndetse no mu bihugu byo muri diaspora, bagiye mu mihanda basaba ko ihohoterwa rya polisi rihagarara muri iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba.

Abigaragambyaga babanje gusaba ko itsinda ry’abapolisi SARS ryahagarikwa, maze nyuma iyi myigaragambyo ikwirakwira hose, abayobozi basenya uyu mutwe maze bohereza abakozi bawo mu zindi nzeo.

Ariko imyigaragambyo yo kuvugurura kwagutse kw’ imiyoborere ya Nigeria yarakomeje, kandi mu cyumweru gishize, imwe mu myigaragambyo nk’iyo yajemo urugomo ubwo abasirikari barasaga abigaragambyaga mu karere ka Lekki mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos, bahitana byibuze abantu 12 nk’uko Amnesty ibitangaza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Depite mu Ishyaka ry’Imurimo, Osamor, yari yabajije guverinoma y’Ubwongereza niba ifitanye isano na SARS cyangwa ko yahaye ubufasha ishami rya polisi. Duddridge, mu gisubizo cye cya mbere yahaye uwo mudepite mu ibaruwa yo ku ya 19 Ukwakira, yavuze ko ibiro by’ububanyi n’amahanga “bidatanga kandi ko bitigeze bitanga nkunga cyangwa amahugurwa bigenewe imitwe cyangwa abayobozi ba SARS”.

Ariko mu gisubizo giheruka, Duddridge yemeye ko Ubwongereza bwatanze amahugurwa kuri SARS binyuze mu biro by’ububanyi n’amahanga bishinzwe ikigega cyita ku makimbirane, amahoro n’umutekano (CSSF). Ku bijyanye n’aya mahugurwa, Osamor yagize ati: “Ibi byari mu rwego rwo gushyigikira intego zacu nini zo gushimangira ubushobozi, kubazwa no kwitabira kw’abapolisi ba Nigeria.”

Depite wo mu Ishyaka ry’Abakozi yagize ati: “ubu guverinoma yahatiwe kwemera ko itakoresheje amamiriyoni gusa yo guhugura SARS ahubwo yanabahaye ibikoresho mu buryo butaziguye.”

Yatangarije ikinyamakuru The Independent ko guverinoma igomba noneho “gusobanura uburyo n’impamvu yigeze yumva ko bikwiye guhugura no guha ibikoresho inzego z’umutekano zizwiho kugira uruhare mu iyicarubozo n’ubwicanyi budasanzwe.”

Imyigaragambyo ya #EndSARS yo muri Nigeria, yamaganwe cyane na komisiyo ya ECOWAS, UN, na EU, byatwaye ubukungu bw’igihugu cya Afurika y’Iburengerazuba miliyari 1.8 z’amadolari mu minsi 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa