skol
fortebet

Ucyekwa mu gitero cy’uburozi mu Bwongereza yagizwe Intwari y’Uburusiya

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Igitangazamakuru cyo kuri interineti gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje ko umugabo w’Umurusiya ushinjwa kugira uruhare mu gitero cy’uburozi cyo mu mujyi wa Salisbury mu Bwongereza, ari umusirikare mukuru akaba yaranabiherewe ishimwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Sponsored Ad

Nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kuroga Sergei Skripal - wahoze ari maneko w’Uburusiya akaza kumenera amabanga ubutasi bw’Ubwongereza - kwabaye mu kwezi kwa gatatu, abakora iperereza bo mu Bwongereza bavuze ko umwe muri babiri bacyekwa ari Ruslan Boshirov.

Perezida Putin yavuze ko Boshirov ari umuturage w’umusivile, kandi mu kiganiro na televiziyo y’Uburusiya, na we ubwe yavuze ko yasuye umujyi wa Salisbury nka mucyerarugendo.

Ariko igitangazamakuru cyo kuri interineti Bellingcat cyatangaje ko mu by’ukuri uyu mugabo ari maneko uzwi nka Koloneli Anatoliy Chepiga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko yakoreye akazi k’ubutasi muri Chechnya no muri Ukraine ndetse akagirwa "Intwari y’Uburusiya" mu mwaka wa 2014.

Abategetsi bo mu Bwongereza ntacyo bari batangaza kuri aya makuru, ariko BBC yumva ko nta guhushanya kuriho kuri uwo mwirondoro.

Maria Zakharova, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yamaganye ayo makuru, avuga ko nta gihamya afite.

Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia barogeshejwe uburozi bwa Novichok abategetsi b’Ubwongereza bavuga ko ari ubwo ku rwego rwa gisirikare, hari ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Bombi bashoboye kurokoka, ariko Dawn Sturgess, umugore wo muri ako gace byabereyemo udafite aho ahuriye n’icyo gitero, yaje gupfa mu kwezi kwa karindwi kubera gukorwaho n’ubwo burozi.

Bitekerezwa ko Chepiga yinjiye mu Bwongereza agendeye ku mpapuro z’inzira z’impimbano, ari kumwe n’undi Murusiya wakoresheje izina rya Alexander Petrov.

Koloneli Anatoliy Chepiga ni muntu ki?

Uyu musirikare w’Uburusiya ufite imyaka 39 y’amavuko, yize amasomo ya gisirikare kuri rimwe mu mashuri yigamo indobanure mu Burusiya ndetse aba no mu mutwe udasanzwe uyoborwa n’ubutasi bwa gisirikare bw’iki gihugu.

Yatsindiye ibihembo 20 bya gisirikare kubera akazi ke.

Byemezwa ko yagaruwe gukorera mu murwa mukuru w’Uburusiya, Moscou, mu mwaka wa 2009, aho yaherewe umwirondoro utariwo akitwa Ruslan Boshirov, akaba amaze imyaka 9 akora akazi ke yiyoberanyije.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2014, yagizwe intwari y’Uburusiya - umudari utangwa mu ibanga kandi ubusanzwe ugatangwa na perezida ubwe.

Uhabwa gusa abantu mbarwa buri mwaka . Icyo gihe watangiwe, gica amarenga yuko yaba yarawuhawe nk’igihembo ku kazi yakoreye muri Ukraine.

We na Petrov binjiye mu Bwongereza banyuze ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza, baturutse i Moscou mu Burusiya, hari ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa gatatu. Bahise basura umujyi wa Salisbury mu minsi ibiri ikurikiranye, harimo no ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatatu - umunsi kuroga kwabereye ho.

Uwo munsi bahise basubira i Moscou. Kuva icyo gihe, bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi z’Uburayi n’iza polisi mpuzamahanga ya Interpol.

Uburusiya ntabwo bujya butanga abaturage babwo bacyekwaho ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa