skol
fortebet

Uganda: Abagabo babiri bakatiwe imyaka 90 bazira kwica umusirikare n’umuryango we

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abagabo 2 bo mu gace ka Kasese muri Uganda bakatiwe igihano cyogufungwa imyaka 90 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi birimo no kwica umusirikare wo mu gisirikare cya Uganda ndetse n’umuryango we wose.
Aba bagabo 2 ni bamwe mu bantu 20 bagabye igitero ku rugo rw’uyu musirikare witwa Grace Nabimanya mu mwaka wa 2014, ubwo yari iwe ari kwita ku matungo ndetse n’umuryango we, mu gihe aba bantu bazaga bagatsemba umuryango wose.
Mu gihe aba bagizi ba nabi bageraga kwa Cpl Nabimanya, (...)

Sponsored Ad

Abagabo 2 bo mu gace ka Kasese muri Uganda bakatiwe igihano cyogufungwa imyaka 90 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi birimo no kwica umusirikare wo mu gisirikare cya Uganda ndetse n’umuryango we wose.

Aba bagabo 2 ni bamwe mu bantu 20 bagabye igitero ku rugo rw’uyu musirikare witwa Grace Nabimanya mu mwaka wa 2014, ubwo yari iwe ari kwita ku matungo ndetse n’umuryango we, mu gihe aba bantu bazaga bagatsemba umuryango wose.

Mu gihe aba bagizi ba nabi bageraga kwa Cpl Nabimanya, babajije umukobwa we niba ari mu rugo, ababwira ko ari mu nzu ari kuruhuka, akomeza imirimo ye atabyitayeho, hashize akanya yumva se aratatse cyane agiye kureba na we bahita bamwica ndetse n’abo bavukana bagera kuri 5 batwika n’inzu yabo.

Aya makuru yaje gutangwa na bamwemu baturanyi na bo bari bibereye mu turimo ubwo ibibyabaga, ariko bagahuruza ari uko babonye inkongi y’umuriro ku nzu z’abaturanyi gusa nyibagire amagara barokorakuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje ibirwanisho birimo imihoro, inkoni n’ibindi.

Urukiko rwo muri kariya gace rwakatiye abagabo 2 imyaka igera kuri 90 mu buroko mu gihe abandi bakiburanishwa hanakorwa iperereza ku ruhare bakekwaho, dore ko ngo bitoroshye kubamenya kuko nta we babonye uretse kuba barafashwe n’iperereza gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa