Uganda: Abakozi bo mu rugo rwa Minisitiri batawe muri yombi kubera urupfu rw’abana be 2 basanzwe muri Pisine

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 4923

Kuwa mbere w’iki Cyumweru nibwo abana b’impanga ba Minisitiri Ronald Kibuule ushinzwe amazi muri Uganda basanzwe muri pisine bapfuye,byatumye abakozi 4 bo mu rugo bareraga aba bana bahita batabwa muri yombi.

Aba bana b’impanga, Wasswa na Kato, bari bafite imyaka 2,baguye muri pisine ubwo bakiniraga mu rugo iwabo I Mbalala,mu karere kitwa Mukono, birangira bose nta numwe urokotse.

Aba bana ba Minisitiri ushinzwe amazi Ronald Kibuule,baguye muri pisine yo mu rugo iwabo ubwo umwe yagwagamo,mugenzi we nawe amusangamo,Babura ubatabara kuko aba bakozi barangaye.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango,yatangaje ko aba bakozi bane barimo Scovia Nalubwama, Peace Nankunda, Lawrence Kibaya na Agripa Kumanya batawe muri yombi kugira ngo bafashe iperereza.

Nubwo aba bakozi bafunzwe bose,uyu muryango uravuga ko aba bana ntawabishe ahubwo baguye muri iyi pisine nyuma ya saa sita,nyuma yo kubura ubitaho.

Nyuma yo gusanga muri pisine aba bana,bahise bajyanwa mu bitaro bya Albert Cook Hospital biherereye mu mujyi wa Mukono kugira ngo barebe niba baba bakiri bazima,ariko bari bashyizemo umwuka.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahawe impano y’umwambaro wa Paul Pogba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2387 0

Perezida Kagame yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 2153 0

Umuganga w’umufaransa arashinjwa kuroga abarwayi 17

Umuganga witwa Frédéric Péchier ukomoka mu Bufaransa, yatangiye gukorwaho...
18 May 2019 Yasuwe: 1188 0

Kenya: Umukobwa urinda gereza yishwe n’umukunzi we bahuriye kuri...

Umurinzi wa gereza muri Kenya witwa Pauline Wangari biravugwa ko yishwe...
17 May 2019 Yasuwe: 3335 2

Perezida Trump agiye gusura igihugu cy’abaturanyi

Perezida Perezida Donald Trump agiye gusura igihugu cya Uganda ku nshuro ya...
17 May 2019 Yasuwe: 4501 0

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Moïse Katumbi Chapwe ,umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Repubulika...
17 May 2019 Yasuwe: 1782 0